ASECNA RWANDA: Ipiganwa rya Buruse ku bifuza kwiga kuyobora indege

ITANGAZO

Uhagarariye ASECNA (Ikigo Nyafrika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege) mu Rwanda yishimiye kubamenyesha ko hateganyijwe ipiganwa rya buruse mu kwiga
kuyobora Indege (Air Traffic Control) ku ishuri nyafurika ry’ubumenyi bw’ikirere n’indege za gisivili (EAMAC) i Niamey. Abazarangiza kwiga kuyobora indege bazahabwa akazi na ASECNA.

Abifuza gupiganwa basabwe kwiyandikisha ku rubuga rwa www.eamac.ne

Ibisabwa kwiyandikisha ni ibi bikurikira:

-Kuba hagati y’imyaka 21 na 29 ku ya 1 Mutarama 2024

– Kuba byibuze afite imyaka 2 ya kaminuza cg yararangije Kaminuza muri (Math, Physics,Engineering, IT, Biology, Chemistry, Electronics) cg yararangje amashuri muri IPRC.

Abakandida bazaba batoranyijwe bazasabwa gutanga ibyangombwa byabo.

Igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha: 22 Werurwe 2024

Itariki yo kumenyesha abakandida batoranijwe: 3-4 Kamena 2024

Ku bindi bisobanuro mwahamagara: 0780037697/0726944353

UHAGARARIYE ASECNA MU RWANDAApollin KOMGUEM MAGNI

Niwe washyize umukono kuri iri tangazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *