Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeSIPOROAPR itsibuye Rayon Sport ica impaka

APR itsibuye Rayon Sport ica impaka

Mu gihe hari umukino w’ishiraniro hagati ya APR FC na Rayon Sports, mbere y’umukino impaka zari zose, gusa buri gihe ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, i saa cyenda z’amanywa, taliki 09 Werurwe 2024, kuri Kigali Pele Stadium, APR FC yatsinze ibitego 2-0 bwa Rayon Sports.

Ni umukino wari wakiriwe n’ikipe ya Gikundiro, abafana bari buzuye, ariko birangira batashye bimyiza imoso.

Ku munota wa 4 gusa, Niyigena Clement yafunguye amazamu, ibyafashwe nko gutungurwa kwa Rayon Sports, gusa ku munota wa 79, Niyibizi Ramadhan, yashimangiye intsinzi, biba 2 ku busa bwa Rayon Sports.

Ibi byatumye APR FC, irusha Rayon Sports amanota 13, aho APR FC, ifite amanota 58, mu gihe Rayon Sport ifite amanota 45.

Mu mikino 5, iheruka yahuje aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo 3, banganya umukino 1, APR itsinda 1.

        Abafana ba Rayon Sports barebaga nk’abikopesha

 Muhire Kevin yagerageje ak’ubusivili karanga

Abakinnyi n’abafana ba APR bari buzuye ibyishimo

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!