Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Hagaragajwe itsinda ry’abagambanyi ririmo Abanyepolitiki bashinjwa gukorana na M23

Muri RD Congo inzego z’umutekano zagaragaje itsinda ry’abantu, bagaragajwe nk’abagambanyi bakoranaga na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) byatangaje ko abafashwe barimo Abanyepolitiki ndetse n’abaturage basanzwe.

ACP, ntiyavuze umubare w’abafashwe, yasobanuye ko amakuru ava mu nzego z’umutekano, abo bantu bari bamaze igihe bakurikiranwa n’inzego z’ubutasi, kandi ko bakoranaga bya hafi n’ihuriro ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’umtwe wa M23.

Kuva mu Burasirazuba bwa RD Congo hatangira kurangwa n’umutekano muke, hagiye havugwa ubugambabyi byaba mu banyepolitiki ndetse n’abaturage.

Mu iperereza riherutse gukorwa, biravugwa ko Umuvugizi w’umusivili wa Kivu y’Amajyaruguru, Jimmy Nziali, na bamwe mu bakozi b’ikigo cy’iperereza (ANR) baherutse kwimurirwa i Kinshasa bashinjwa guha amakuru M23.

Amakuru agera kuri ACP avuga ko abafashwe bose bazashyikirizwa ubutabera bukazagena iherezo ryabo, ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wungirije Jean Pierre Bemba, aherutse gusaba ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu mu gihe cy’ubugambanyi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!