Ku wa 07 Werurwe 2024, abanyeshuri barenga 200 bo mu gihugu cya Nigeria mu Mujyi wa Kuriga uherereye mu Majyaruguru, bashimuswe n’abari bitwaje imbunda nk’uko umwarimu, umujyanama n’ababyeyi b’abana bashimuswe babitangaje.
Kuva mu 2021 iri ni ryo shimutwa rinini ribaye mu mashuri.
BBC ivuga ko abapolisi bo muri Leta ya Kaduna batigeze basubiza ibyo babajijwe kuri iryo shimutwa, ryabaye nyuma gato yo guterana kw’abanyeshuri kwabaye mu masaha y’igitondo ku ishuri ry’ubuyobozi bw’ibanze mu Mujyi wa Kuriga.
Umwarimu mu by’ubukungu wigishiriza mu rugo, Sani Abdullahi, yagize ati: “Dushingiye ku mibare twafatanije n’ababyeyi, abashimuswe mu gice cya secondary ni 187 mu gice cya primary ni 40 kuri ubu.”
Idris Maiallura, umujyanama mu nzego z’ibanze muri Kuriga, yavuze ko yagiye kuri iryo shuri, avuga ko abari bitwaje imbunda babanje gushimuta abanyeshuri 100 bo mu mashuri abanza, bakaza kubarekura mu gihe abandi bari batorotse.
Gushimutwa kw’abo bana kwaturutse ku kuba nta bashinzwe umutekano babarizwa muri ako gace nk’uko ababyeyi b’abo bana n’abaturage bakomeje babivuga.