ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bwifuza gutanga akazi ku myanya 38 ya DASSO bato ( Dasso staff) hamwe n’umuhuzabikorwa wa DASSO
wungirije ushinzwe imyitwarire y’abagize DASSO (The Deputy Coordinator of DASSO in charge of
Discipline of DASSO members), bazakorera urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO).
I. Uwifuza gupiganira umwanya wa DASSO muto agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
Kuba ari umunyarwanda,
Kuba yabisabye ku bushake bwe
Kuba agejeje nibura ku myaka 18 y’ amavuko kandi atarengeje imyaka 25,
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire,
Kuba atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu mu rubanza
rwabaye ndakuka;
Kuba afite impamyabushobozi nibura y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya
agaciro;
Kuba afite ubuzima bwiza n’imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya DASSO bigaragazwa n’icyemezo cya Muganga cyatanzwe n’umuganga wemewe na Leta ;
Kuba atarigeze yirukanwa burundu cyangwa ngo asezererwe mu bakozi ba Leta kandi yatsinze ibizamini byinjiza abakozi muri DASSO.
II. Uwifuza gupiganira umwanya w’umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe imyitwarire y’abagize
DASSO agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
Kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza yemewe cyangwa iri mu rwego rumwe na yo; cyangwa impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya agaciro n’uburambe nibura bw’imyaka itanu mu bijyanye n’umutekano mu Gihugu;
Kuba ari umunyarwanda;
Kuba yabisabye ku bushake bwe;
Kuba agejeje nibura ku myaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 25;
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
Kuba atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu mu rubanza rwabaye ndakuka;
Kuba afite ubuzima bwiza n’imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya DASSO bigaragazwa n’icyemezo cya Muganga cyatanzwe n’umuganga wemewe na Leta.
Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:
Ifishi isaba akazi yujujwe neza, iboneka ku rubuga rw’ Akarere ka Ngororero;
Fotocopi y’impamyabumenyi itariho umukono wa Noteri;
lcyemezo cyo kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’Umurenge;
Icyemezo gitangwa na Muganga wemewe mu Rwanda;
Fotocopi y’indangamuntu.
Dosiye isaba akazi Igomba kuba yageze mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Ngororero bitarenze kuwa 15/03/2024 saa kumi n’imwe za nimugoroba (17h00).
Bikorewe Ngororero kuwa 05/03/2024
NKUSI Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka NGORORERO ni we washyize umukono kuri iri tangazo.