Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: Mu misozi y'i Murenge, Twirwaneho yasubije inyuma igitero cya FARDC n'abambari...

RDC: Mu misozi y’i Murenge, Twirwaneho yasubije inyuma igitero cya FARDC n’abambari bayo

Muri RD Congo mu gace ka Nyawaranga, gatuwe n’abaturage mu misozi miremire y’i Mulenge, hagabwe igitero gikomeye cyagabwe n’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ku bufatanye na FDLR, Mai Mai n’Ingabo z’u Burundi.

Abaturage baturiye ako gace batangaje ko icyo gitero cyagabwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Werurwe 2024.

Minembwe Capital News, ivuga ko icyo gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’Ingabo z’u Burundi zaje zivuye muri Gurupoma ya Bijombo, aho zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR n’iza Mai Mai.

Nyuma y’icyo gitero izo ngabo zagabye, abaturage bo muri Twirwaneho, bagerageje kwirwanaho ndetse ngo babashije no gusubiza inyuma icyo gitero.

Ahandi havuzwe imirwano iremereye ni mu gace kari mu marembo y’ishyamba rya Bijabo, werekeza kuri Kirumba yo ku Ndondo ya Bijombo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Teritwari ya Uvira.

Agace ka Nyawaranga kari mu misozi ihinamiye Kirumba, mu ntera y’ibirometero nka 40 uvuye muri santeri ya Minembwe, ahazwi nk’ahari isanteri nini mu misozi miremire y’i Mulenge, hazwi nka ‘Hauta-Plateaux’.

Kugeza mu masaha y’uyu mugoroba, muri ibyo bice hari hacyumvikana urusaku rw’imbunda inini n’into, gusa MCN yabwiwe na FARDC ko yo n’abambari bayo bari kurasa bahunga berekeza mu bice bya Kirumba.

Aka gace nta mirwano yahaherukaga, uretse mu 2021 na 2022 intambara zikomeye zagiye zihabera zo kurwanya Twirwaneho mu Bijabo.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!