Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: M23 yimuye FDLR mu ndiri yayo isatira agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro

Umutwe wa M23 nyuma yo gufata agace ka Nyanzale, muri iki gitondo wafashe umujyi wa Kirima, ufatwa nk’indiri y’inyeshyamba za FDLR.

Muri iki gitondo cyo ku wa 06 Werurwe 2024, amakuru aturuka mu gace ka Gikuku arahamya ko hazindutse urusaku rw’imbunda ziremereye, aho M23 bari bahanganye na FDLR.

Umwe mu barwanyi ba FDLR yahamije ko mu gihe cya saa mbiri za mugitondo, abarwanyi ba M23 bari bamaze kwigarurira agace ka Kirima, gusa ntiyigeze atangaza abaguye muri iyo mirwano.

Ifatwa ry’umujyi wa Kirima mu maso y’umusesenguzi

Umusesenguzi mu by’umutekano wahoze muri FDLR, yavuze ko agace ka Kirima ari isangano ry’imihanda ijya Mutanda, Nyanzale, Kibirizi, Gikuku na Cyagara.

Akomeza avuga ko ibi biha M23 amahirwe menshi yo kwigarurira agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ka SOMIKIVU ndetse no kwigarurira mu duce FDLR isanzwe ifitemo imirima myinshi ihingwa y’ahitwa Gihondo n’ahandi.

M23 yafasha agace ka Kirima yongeye kuri Nyanzale iherutse gufata, agace kari karahunzwe n’abaturage ariko ubu batangiye gutahuka kuko nta cyizere bafite ko intambara zo muri utwo duce zizarangira.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!