Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Killaman yemeje ko yakoze ubukwe n’uwari indaya ye

Killaman, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, yavuze ko umugore baherutse kurushinga yari indaya ye.

Ku wa Gatandatu taliki 02 Werurwe 2024, Umuhoza Shemsa yarasabwe anakwa na Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman, ni mu gihe bari bamaze imyaka umunani babana ku bwumvikane.

Kubera uburyo ubu bukwe bwari buteguwe ndetse bukanashorwamo amafaranga menshi, nyuma yabwo bwavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Killaman, nyuma y’ubukwe yemeza ko umugore we barushinze yari indaya ye, kuri ubu akaba yarabaye umugore we byemewe n’amategeko.

Killaman yatangaje ibi ubwo yagiranaga ikiganiro na shene ya YouTube izwi nka MIE Empire.

Ati: “Mbese iyo mubana n’umugore mutasezeranye aba ari indaya yawe (…) yego umugore igihugu cyitazi aba ari indaya.”

Yemeje nta kujijinganya ko umugore we bari bamaze imyaka umunani babana batarasezeranye yari indaya ye.

Ati: “Yee, ubu noneho icyo gisebo twagikuyeho.”

Niyonshuti Yannick na Umuhoza Shemsa basezeranye ku wa 08 Gashyantare 2024, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, i Kigali.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!