Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasabo: Umusore w'imyaka 23 yaguwe gitumo afite ibiro 61 by'urumogi

Gasabo: Umusore w’imyaka 23 yaguwe gitumo afite ibiro 61 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho mu Karere ka Gasabo, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wari ugiye gukwirakwiza urumogi rupima ibilo 61.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru y’uko uyu musore afite mugenzi we bakorana, umugezaho ibiyobyabwenge abikuye i Goma bagahurira mu Karere ka Rubavu, akoresheje inzira zitemewe, na we akabigeza ku bakiriya bo mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego, hateguwe igikorwa cyo guta muri yombi ukekwa, aza gufatirwa mu Mudugudu wa Kibaya, saa sita z’ijoro, aho yari aparitse imodoka irimo ibilo 61 by’urumogi, yari arimo kugabanyiriza mu mifuka itandukanye ngo abone uko arugeza ku bakiriya.”

Amakuru avuga kandi ko iriya modoka yifashisha ari iya se umubyara na we ugishakishwa, bombi bakaba bafatanyaga muri ibi bikorwa byo kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, bakabikwirakwiza mu bakiriya hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali arashimira uruhare rukomeye rw’abaturage mu gutanga amakuru ku gihe, hagamijwe kuburizamo ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge byatumye uru rumogi rufatwa rutaragezwa mu baturage.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abakekwaho gufatanya na we ngo na bo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

SP Twajamahoro yatanze umuburo kuri buri wese ukomeje kwishora mu bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ko ibikorwa byo kubashakisha no kubafata bizakomeza, kuko uretse kuba byangiza ubuzima bw’abantu, ari n’intandaro y’ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano w’igihugu.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!