Mugisha Emmanuel, umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda, wamenyekanye cyane nka Calpton Kibonke, yabitswe atapfuye.
Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hagenda hagaragara amakuru agenda abika bamwe na bamwe mu byamamare, ariko nyuma ugasanga ayo makuru si ukuri.
Ibi bisa ni ibyabaye kuri Calpton Kibonke, wabitswe n’umuntu abinyujije ku muyoboro wa YouTube, akorasheje ifoto ye n’umuryamgo we maze arenzaho amagambo ‘RIP’ yifuriza uwapfuye kuruhukira mu mahoro.
Uyu muntu yakoresheje umutwe w’inkuru yemeza ko hasohotse inkuru y’inshamugongo kuri Calpton Kibonke.
Calpton Kibonke, yifashishijwe urukuta rwe rwa Instagram yagize icyo avuga ku muntu wamubitse kandi ari muzima.
Yafashe iyo foto imubika ashyira kuri Instagram arangije arenzaho amagambo ati: “Imana ibabarire kuko mukora ibyo mutazi.”
Calpton Kibonke, amenyerewe cyane muri filimi y’uruhererekane ya Seburikoko itambuka kuri Televiziyo Rwanda.