Home AMAKURU RDC: M23 yatinyutse kurasa ku bagaba bakuru b’ingabo ishaka kuburizamo uruzindiko
AMAKURU

RDC: M23 yatinyutse kurasa ku bagaba bakuru b’ingabo ishaka kuburizamo uruzindiko

Umutwe wa M23 urashinjwa n’Igisirikare cya Congo, kurasa ibisasu mu gace ka Sake kaberamo imirwano, mu rwego rwo kuburizamo uruzindiko abagaba bakuru b’ingabo zihanganye na M23 bari bahagariye.

Gen. Sylvain Ekenge, yavuze ko iby’uru ruzindiko abagaba bakuru bagiriye i Sake na M23 yari yabimenye, ikarasayo amabombe atanu, ariko ntibyahagarika uruzindiko.

Yagize ati: “Ni saa kumi n’iminota 15 (16h15) baracyahari, abamaze kwiga ku ngamba zo kurangiza ibikorwa by’iterabwoba bya M23.”

Amakuru avuga ko ibyo bibombe byaguye mu kigo cya Mubambiro, bigahitana abantu batatu ndetse bigakomeretsa abandi babiri.

Abasuye ako gace ko mu Burasirazuba bwa RD Congo, barimo umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, uw’ingabo za Malawi, Maj. Gen Kashisha, umugaba w’ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya na Gen. Prime Niyongabo w’u Burundi ndetse n’umugaba mukuru w’Ingabo za RD Congo, Gen. Christian Tshiwewe.

M23 ntacyo iratangaza kuri ibi birego, ariko nticana uwaka n’ingabo za SADC kuko zahagurutse zije guhangana nayo.

Uyu mutwe uheruka kandi gushinjwa kurasa ku ngabo za Tanzania zikambitse muri Masisi i Sake, hagakomereka abasirikare babiri bazo n’umuturage umwe.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!