Umutwe wa M23 wagaragaje ko imirwano yabahanganishije na FDLR na FARDC, ku wa Gatandatu taliki 24 Gashyantare 2024, yakomerekeyemo abasirikare benshi.
M23 itangaza ko ku ruhande rw’abo bari bahanganye bagombye kwitabaza indege ya Kajugujugu ya MONUSCO, yifashishwa mu gutwara inkomere izikura i Sasha n’ahandi habereye imirwano izijyana i Bukavu.
M23 yagaragazaga ko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwa MONUSCO bwifatanyije na FDLR na FARDC mu kubaha ibikoresho byo kwifashisha bahangana n’uyu mutwe.
Uyu mutwe ugaragaza ko iyi Kajugujugu ari ikimenyetso gifatika cyerekana ko uyu muryango ukorana na FDLR na FARDC.