Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Umugabo yitabye Imana ahiriye mu icumbi rye

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve ho mu Kagari ka Bukinanyana, umugabo witwa Munyaziboneye, yahiriye mu nzu yabagamo birangira yitabye Imana.

Amakuru y’uru rupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye nyuma yo kubona inzu yibanagamo wenyine iri gushya mu buryo bukomeye mu gihe cya saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024.

Abaturanyi n’umukobwa we bahageze bavuga ko bikekwa ko inkongi y’umuriro yaba yaratijwe umurindi n’imyenda yari iri mu nzu yafashwe ubwo yari aryamye anatetse, iyo myenda igakongeza n’ibindi byari mu nzu.

Umwe muri bo yagiraga ati: “Hari mu ma saa moya n’iminota z’ijoro, abantu babona inzu iri gutungukamo umuriro mwinshi cyane batabaza abandi bagira ngo barebe uko bayizimya, mu kuhagera tugerageza kuzimya uwo muriro dukoresheje itaka, amazi n’imitumba y’insina tumenamo, umuriro umaze gucogora twinjiramo, dusanga yamaze gushya mu buryo bukabije yanapfuye.”

Uwo mugabo ngo yajyaga akora ubucuruzi bucitiritse bwo gutembereza imyanda yambawe iyo yabaga ari muzima, kuko ngo rimwe na rimwe yajyaga anagira uburwayi bwo mu mutwe.

Ngo mukugera muri iyo nzu yahiye, basanzemo harunzemo imyenda myinshi, bikekwa iri no mubyatije umurindi iyi nkongi.

Umuturage wundi yagize ati: “Hari ubwo yarwaraga ubundi akaba muzima ntibimubuze gukora, dore ko yari no muri VUP. Mu nzu ye yabagamo afitemo imyenda iharunze, yaranguraga ahantu hatandukanye yambawe, dukeka ko yafashwe n’igishirira, umuriro wacyo ukayikongeza bigashyira igisenge cy’ibiti bifashe amategura yari asakaje inzu, byose birashya bigenda binamumanukiraho, ku buryo no kumushakisha byatugoye, n’aho tumubonye dusanga yashiririye cyane.”

Sp Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje amakuru y’iyi nkongi, aboneraho no kugira inama abaturage kwitwararika ku bintu byose bishobora guteza akaga nk’aka.

Yagize ati: “Abantu bakwiye kwigengesera mu gihe hari ibintu bacanye bishobora kuba intandaro y’inkongi y’umuriro. Bishobora kuba ishyiga rya Gaz, imbabura, amashanyarazi n’ibindi byakurura inkongi mu gihe bikoreshejwe mu buryo butari bwo. Ni byiza ko abantu birinda kubyiyegereza mu byumba bararamo, kuko iyo bigize nk’icyo bitwika ahanini bigorana kwitabara bikaba byabateza urupfu nk’uko n’uriya muntu byamugendekeye.”

Arongera ati: “Ikindi ni uko abaturage bajya bihutira gutanga amakuru, kugira ngo n’igihe habayeho impanuka nk’iyo hatangwe ubutabazi bwihuse, kuko byibura haba hari amahirwe menshi yo kuramira ubuzima. Polisi ihora igihe cyose yiteguye gutabara mu buryo bwihuse umuntu wese wagira impanuka nk’iyo, ariko kandi twanakangurira abaturage ko mu gihe bakeneye kwihugura mu buryo bakwitabara mu gihe bahuye n’ibibazo by’inkongi y’umuriro uko babyirinda nabyo Polisi ibibafashamo.”

Mu gihe Polisi ikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, umurambo w’uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko, ukimara gukurwa mu nzu wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri.

src: Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!