Saturday, June 22, 2024
spot_img
HomeAMAKURUCEDEAO Yakuyeho Bimwe Mu Bihano Yari Yarafatiye Gineya, Mali Na Nijeri

CEDEAO Yakuyeho Bimwe Mu Bihano Yari Yarafatiye Gineya, Mali Na Nijeri

Umuryango w’ibihugu by’Afrika y’Uburengerazuba CEDEAO watangaje ko ugiye koroshya ibihano wafatiye Gineya na Mali, nyuma y’umunsi umwe na none utangaje ko n’ibihano byafatiwe Nijeri bigiye koroshywa.

Uyu muryango wari wafatiye ibyo bihugu uko ari bitatu ibihano nyuma ya za kudeta zagiye zibibamo.

CEDEAO yavuze ko yakuyeho ibihano by’imari n’ubucuruzi yari yarafatiye Gineya inakuraho inzitizi zari zarashyiriweho Abanyamali zibabuza guhatanira imyanya y’akazi muri uwo muryango.

Ibi byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateranye kuwa Gatandatu.

CEDEAO yari yarahagaritse gukorana na Gineya kuva Mamady Doumbouya ahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde muri 2021.

Naho kuri Mali ibyo bihano byari byakuweho muri 2022, ubwo ubutegetsi bwa gisirikali bwatangazaga ko bugiye gusubiza ubutegetsi abasivili. Nijeri yo yari yarafatiwe ibihano birimo kutemererwa gukoresha ikirere cy’ibihugu bigize CEDEAO no gufatira imitungo ya Nijeri iri muri ibyo bihugu.

Ibi byabaye nyuma ya kudeta yakuye ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum. Ibi bihano byakuweho, ntibireba ariko ibihano bya politike byafatiwe ibyo bihugu kimwe n’abantu ku giti cyabo.

Abakurikiranira hafi ibibera muri ako karere bavuga ko ibi byemezo byo koroshya ibihano bigamije kureshya abayobozi b’ibyo bihugu kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kuva burundu muri CEDEAO. Icyo cyemezo cyarebaga Mali, Nijeri na Burkina Faso.

Ivomo: VOA

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!