Umutwe wa M23 uri kwigamba itsinzi wakuye mu duce tune wahanganiyemo n’ingabo za Leta za RD Congo ndetse uravuga ko wanambuye izi ngabo intwaro.
Kuri iki Cyumweru taliki 25 Gashyantare, imirwano yabereye ahitwa Nyenyeri, Minova, kwa Madimba na Mashaki ho muri Teritwari ya Masisi.
Lit Col Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yigambye itsinzi mu duce bahanganiyemo n’ingabo za RD Congo, anavuga ko badatewe ubwoba na nyirantarengwa bahabwa n’uwo ari we wese.
Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024, yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X agira ati: “Mugende mubwire abo bose baduha nyirantarengwa ko turi hano kubera impamvu nziza. Nta mbaraga z’intwaro zatuma duhindura uko dutekereza. Umusirikare arapfa ntamanika amaboko. Turi ku butaka bw’abakurambere bacu.”
Kuri iki Cyumweru M23 yafashe imbunda n’amasasu by’inshi by’ingabo za Leta n’abazishyigikiye nk’uko Lit Col Willy Ngoma yabitangaje.
Ibi Lit Col Willy Ngoma, yabitangaje nyuma y’amasaha make avuze ko bagomba kubera amaso abaturage, kuko bahanganye n’ingabo ziri gukoresha imbaraga z’umurengera.