Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, kuri iki Cyumweru yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, avuga ko ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Abacanshuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC zishyigikiwe na MONUSCO, avuga ko zahonyoye imyanzuro n’amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye.
Laurence Kanyuka, yavuze ko bifashishije imbunda zirasa kure nini n’ibifaru by’intambara batera uturere dutuwe cyane muri Nyenyeri na Bitare.
Mu butumwa Kanyuka akomeza amanyesha Umuryango Mpuzamahanga n’Imiryango y’Ubutabazi ko abaturage b’abasivile bakomeje kwibasirwa n’ibitero by’izo ngabo zifatanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa, avuga ko muri Masisi hakenewe ubutabazi kubera ibyo bitero bitigeze kubaho.
Ku rundi ruhande rwegereye Leta ho baravuga ko kuri iki Cyumweru ku wa 25 Gashyantare 2024, muri Teritwari ya Masisi, Gurupoma ya Mupfunyi Shanga ku muhanda wa Sake-Sasha-Bukavu ku musozi wa Ndumba ureba mu Mudugudu wa Sasha, ko mu gihe cya saa kumi n’imwe n’iminota 35 havuzwe imirwano ihanganishije M23 na FARDC yifatanyije na Wazalendo.