Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024 mu ma saha ya nimugoroba mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu wa Akabeza ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro,umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse kuri iyo nyubako muri etaje ya mbere, akubita umutwe hasi ahita apfa.
Kalisa Jean Souveur,Gitifu w’Umurenge wa Kimisagara,yatangaje ko hatahise hamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyahura.
Kalisa ati:“Akimara guhanuka yahise apfa ako kanya kuko yabanje umutwe hasi. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma”.
Gitifu Kalisa avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.
Ati:“Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahageze batangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura”.
Abari muri iyi nyubako aho byabereye bavuga ko uyu mugabo yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyahura.
Gitifu w’Umurenge wa Kimisagara agira inama abantu kwirinda kwivutsa ubuzima kuko bigira ingaruka ku muryango n’igihugu kuko byombi biba bimuhombye.
Yavuze kandi ko ari byiza ko umuntu yavuga ikibazo afite agafashwa kugikemura aho gushaka izindi nzira zirimo no kwiyambura ubuzima.