Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAfrica: Abaperezida bahora mu kirere nk’inyoni baranengwa-Menya abahiga abandi

Africa: Abaperezida bahora mu kirere nk’inyoni baranengwa-Menya abahiga abandi

Abayobozi bamwe na bamwe muri Africa bakunda kunengwa ku kuba baticara hamwe ngo bite ku bibazo biba bihangayikishije ibihugu byabo, ndetse ngo batege amatwi ababibagezaho ahubwo bagahora muri rutema ikirere bogoga amahanga.

Aba baperezida usanga bakunda kugenda cyane, aho usanga iyo hagize agakoma gato kabasaba kugenda, batajya batekereza kabiri mbere yo gufata rutema ikirere, kabone n’ubwo yaba asize mu gihugu cye bicika, hari ibibazo by’iterambere, ubuzima buhenze, umutekano , uburezi n’ibindi, ahubwo agahita yihuta vuba na bwangu.

Abaperezida baca agahigo muri Afurika ni Perezida wa Kenya, William Ruto, na Bola Tinubu, wa Nigeria.

Standard co, ni ikinyamakuru cyo muri Kenya, gikunze kugaragaza William Ruto nka Perezida uguruka, Frying President, iki kinyamakuru gikunda kugaragaza Ruto nk’umuntu utita ku bibazo by’igihugu ahubwo ukunda kwihorera mu kirere mu ngendo.

Mu kwezi kwa Mutarama, ubwo Perezida wa Nigeria, Tinubu yakoreraga urugendo I Burayi, mu gihe Nigeria ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke, abatavuga rumwe n’Ubutegetsi, bamutunze agatoki ko akora ingendo zikenewe n’izidakenewe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Atiku Abubak,umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yaninuye Perezida amwita umukerarugendo mukuru, kuri bamwe bumvaga avuze ukuri, amuhwituye abandi bakabifata nko kuyobya uburari no guharabika ubutegetsi.

Abakuru b’ibihugu biba bikenewe ko bagira ingendo za ngombwa ziri mu nyungu cyane cyane z’igihugu, nk’aho bahura bagamije kuvugutira umuti ibibazo bahuriyeho bakajya inama, nk’ubukungu, umutekano, imibereho n’ibindi.

Perezida wahoze ayobora Amerika, Donald Trump, ku buyobozi bwe yigeze kwikoma Abayobozi bamwe na bamwe ba Africa, avuga ko badakunda iwabo mu bihugu byabo, kuko ari bibi, bakaba bishimira kujya I Burayi na Amerika, aho bamaze kwiteza imbere. Ugasanga bahora mu ngendo zidashira kubera kudaterwa ishema n’iwabo.

Nyakwigendera John Pombe Magufuli, mu myaka 6,yamaze ku butegetsi ngo nta rugendo yigeze akora hanze ya Afurika.

Prof Macharia Munene, impuguke mu gutsura umubano n’imigenderanire,  avuga ko n’ubwo ingendo ziba zikenewe ku bakuru b’igihugu, ariko ngo iyo habayeho gukora ingendo zidakenewe bisubiza inyuma igihugu.

Avuga ko Afurika ifite abayobozi bamwe na bamwe bakunda indege, aho asanga zimwe mu ngendo z’abayobozi ba Afurika baba bagamije kwinezeza, nta nyungu zihagije bizanira igihugu.

N’ubwo Tinubu na Ruto bashinjwa guhora mu kirere, bo n’abajyanama  babo bakunze kugaragaza ko bashyigikiye izi ngendo cyane ko bumva ari ingirakamaro ku gihugu.

Ku mezi 8 gusa amaze ku butegetsi bwa Nigeria, Tinubu amaze gukora ingendo zigera kuri 14, hafi ingendo 2 buri kwezi, n’ubwo bimeze bityo William Ruto aracyari intwari y’ingendo kuko kuva muri 2022, atorewe kuyobora Kenya amaze gukora ingendo 50, ni ukuvuga ingendo zigera kuri 3 buri kwzi.

Ugereranyije na Uhuru Kenyatta, Ruto yasimbuye bigaragara ko mu myaka 10 yamaze ku butegetsi atarengeje nibura urugendo rumwe buri kwezi, ibintu ahuriyeho na Muhammadu Buhari wahoze uyobora Nigeria.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!