Home SIPORO Mu mukino Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC haketswe amarozi
SIPORO

Mu mukino Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC haketswe amarozi

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa wahuje Rayon Sports na Musanze FC, warangiye Musanze FC itsinze 1-0 wikanzwemo ibisa n’amarozi.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu taliki 22 Gashyantare 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Igitego Rayon Sports yatsinzwe, yagitsinzwe ku munota wa 72′, gitsindwa na Pacifique.

Rayon Sports yahise ihitamo kongeramo Rudasingwa Prince ukina atahaza izamu kugira ngo barebe ko bakishyura, ariko nyuma y’ibyo ku munota wa 90′ yaje gukora impanuka agongana na Muhire Anicet wa Musanze bombi barakomereka ndetse bata ubwenge.

Iyi mpanuka yabaye muri uyu mukino yashoboraga guhitana umuntu, ariko bose ni bazima, kuko Imbangukiragutabara yahise yinjizwa mu kibuga, bitabwaho ariko bibanda kuri Rudasingwa Prince kuko ni we wari ukomerewe kurusha Muhire Anicet.

Benshi bahise bagira ubwoba kuko Rudasingwa ntiyavugaga kandi nta rugingo rwe nta rumwe rwakoraga, ariko kuri ubu yatoye akabaraga.

Rudasingwa yahise ajyanwa mu Bitaro bya CHUK, hashize umwanya muto na Muhire ajyanwa kwa muganga kuko we yahise agarura ubuyanja kandi abasha no kuvuga, ariko byakekwaga ko yaba yaviriyemo imbere.

Kuri ubu hari amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi bagaruye ubwenge kandi bose barabasha kuvuga.

Iyi mpanuka ikimara kuba bamwe mu bakurikiye uyu mukino, batangiye kuvuga ko yatewe n’amarozi yari ari muri uyu mukino.

Uburozi bwari muri uyu mukino, ngo bwakozwe n’abaturuka muri RD Congo, kuko iyo babikoze, ngo mu mukino haba hagomba kubamo impanuka nk’iyabaye nk’uko abaganiriye nu Umuseke babihamije.

Umwe yagize ati: “Iriya ni Juju (icyo bita uburozi) kandi y’Abakongomani ni bo baba batanze ibitambo.”

Undi na we ati: “Ikibi cyo gukoresha Abakongomani, ni uko bashobora no kwica umuntu. Muri bariya bakinnyi babiri harimo ibitambo.”

Uyu mukino Rayon Sports yatakaje, wasize igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, Musanze yawutsinze iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41.

Rudasingwa Prince wari urembye bikabije
Muhire Anicet yagaruye ubuyanja
Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

SIPORO

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon...

SIPOROUBUKUNGU

Samuel muri “Tour du Rwanda” akomeje kuvugwa imyato

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

SIPORO

Stade Amahoro ihanganiye igihembo na Stade zirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid

Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku...

Don`t copy text!