Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUSinshobora kuganira na M23, nzaganira n'u Rwanda runshotora rukansahura-Tshisekedi wa Congo

Sinshobora kuganira na M23, nzaganira n’u Rwanda runshotora rukansahura-Tshisekedi wa Congo

Kubera intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RD Congo, Perezida Tshisekedi yavuze ko adashobora kuganira na M23, ahubwo ashaka kuganira na Perezida Paul Kagame.

Mu ijoro ryo ku wa Kane taliki 22 Gashyantare 2024, Perezida Tshisekedi yahaye ikiganiro abanyamakuru, bwa mbere kuva mu kwezi gushize yarahirira kuyobora RD Congo manda ya kabiri, nibwo yari afashe ijambo mu ruhame.

Perezida Tshisekedi yavuze ko inama aheruka guhuriramo na Perezida Kagame i Addis Ababa muri Ethiopia, yari yateguwe na Perezida wa Angola, Joao Laurenço wahyizweho n’Umuryango w’Ubumwe wa Afurika, ” ntacyo yagezeho kubera ko buri wese yatsimbaraye ku ruhande rwe.”

Yongeyeho ko nibigenda neza mu Cyumweru gitaha azajya i Luanda guhura na Perezida Joao Laurenço, kubera ko yateguye gukora inama na buri umwe ukwe.

Perezida Tshisekedi muri iki kiganiro yatangaje ko kuva mu myaka ya 2019 umutwe wa M23 wongeye ukisuganya ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mbere y’uko yari yaraneshejwe muri 2012. Avuga ko Leta ya Kinshasa yo yari yatangiye kohereza mu Rwanda bamwe mu barwanyi ba FDLR barwanya Leta y’i Kigali n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Niyo mpamvu ntashobora kuganira na M23, u Rwanda runshotora ni rwo twakumvikana cyangwa tugakorana ibiganiro, no mu biganiro I Addis Ababa nabajije Kagame nti ‘ni iki ushaka ku bantu banjye n’Igihugu cyanjye? Kuki mukomeza kwica abantu dusangiye igihugu no kunsahurira igihugu’?”

Raporo iheruka y’inzobere za ONU yerekana ko Kinshasa ifasha umutwe wa FDLR na Kigali igafasha M23 gusa buri ruhande ntirubyemera.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!