Home AMAKURU Perezida wa Congo yashimagije Luvumbu uherutse gukorera agahomamunwa mu Rwanda
AMAKURU

Perezida wa Congo yashimagije Luvumbu uherutse gukorera agahomamunwa mu Rwanda

Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’abanyamakuru kiganjemo ingingo nyinshi zigaruka ku Rwanda, yanavuze imyato Hértier Luvumbu Nzinga, amwita intwali kuko yakoze ibihabanye n’amategeko ya ruhago.

Iki kiganiro Perezida Tshisekedi yagikoze ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 22 Gashyantare 2024, kuri Televiziyo y’Igihugu.

Ibi Luvumbu yabikoze ubwo yatsindaga igitego Police FC, mu mukino wari wayihuje na Rayon Sports w’umunsi wa 20 wa Shampiyona. Ubwo yatsindaga igitego mu kucyishimira yagiye imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga yipfuka ku munwa yitunga urutoki muri nyiramivumbi.

Biravugwa ko Luvumbu kugira ngo akore icyo gikorwa yari yemerewe indonke. Nyuma y’umukino aza guhanwa amezi atandatu adakina, bituma ku bwumvikane bwa Rayon Sports nawe batandukana.

Tshisekedi yavuze ko ibyo yakoze ari ubutwari, ahishura ko yari bujyane n’abandi nka Claude François Kabulo, Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RD Congo, kumwakira ku kibuga cy’indege.

Yagize ati: “Nashakaga kumwakira mbere y’uko njya i Addis Ababa ariko ntabwo byakunze, narabikurikiranye ubwo yazaga, Minisitiri wa Siporo ku kibuga cy’indege, yarampamagaye, naramuvugishije ndamushimira, musezeranya ko nzamwakira, nkamuha icyubahiro mu izina ry’Igihugu, ibyo arabizi.”

Perezida Tshisekedi kandi yavuze ko yakoze mu bushobozi bwe bwose kugira ngo uyu mukinnyi yongere abone akazi.

Agira ati: “Nahamagaye Perezida wa As Vita Club, inshuti yanjye Amadou Diaby, umuvandimwe wanjye, ndamubwira nti’Perezida, ntabwo nshaka gutekereza, niba bisaba ko nishyura ndishyura, niba bisaba ko igihugu cyishyura nta kibazo, ariko uwo musore wabaye umusirikare w’agaciro w’igihugu, ukwiriye kumwakira muri As Vita Club’.”

Arakomeza ati: “Ntabwo nzi niba umubare w’abakinnyi bawe wuzuye cyangwa utuzuye, ariko ugomba kumufasha. Arambwira ati:”Perezida, (Luvumbu) yahoze muri As Vita Club namaze gufata umwanzuro ko nzamufata. Muri make ku bijyanye no kuba yabona akazi, nta kibazo, afite akazi.”

Perezida Tshisekedi yongeyeho ko mu minsi ya vuba azakira Luvumbu, mu izina ry’Igihugu akamuha ishimwe rimugenewe.

Gupfuka ku munwa ukitunga urutoki muri nyiramivumbi ni igikorwa cya Politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanyekongo, hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa mu Burasirazuba bwa Congo ku bavuga Ikinyarwanda, ibi byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu gika cya Kane mu mategeko ya FIFA abuza abakinnyi kugaragaza mu kibuga ibyiyumvo bya Politiki cyangwa iby’Amadini, akanaha uburenganzira abategura amarushanwa bwo guhana umukinnyi wese ibi bigaragayeho.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!