FPR-Inkotanyi yatangaje igihe cy’amatora bashaka uzahagarira umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika no mu ntumwa za rubanda

Nyuma y’uko komisiyo y’amatora mu Rwanda itangarije igihe abifuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika w’u Rwanda no kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, umuryango FPR Inkotanyi wagaragaje amataliki bazatoreraho abazabahagararira.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 24 Gashyantare 2024, riteguza amatora yo guhitamo abazahagararira Umuryango FPR- INKOTANYI mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite, rigira riti”Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-INKOTANYI buramenyesha Abanyarwanda bose by’umwihariko abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI ko guhera ku wa Gatandatu tariki 24/02/2024 hazatangira amatora mu Muryango FPR-INKOTANYI agamije kwihitiramo abazahagararira Umuryango FPR- INKOTANYI mu matora rusange ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Amatora mu Muryango FPR-INKOTANYI azahera ku rwego rw’umudugudu asorezwe ku rwego rw’igihugu mu nama nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI iteganyijwe muri Werurwe 2024 akaba ari igikorwa gishimangira umuco wa demokarasi nk’inkingi ya mwamba y’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI, Bwana Wellars Gasamagera aboneyeho gusaba Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI bose kuzitabira iki gikorwa kandi bakazarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira mu matora ku nzego zitandukanye: “Amatora mu Muryango FPR-INKOTANYI akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’umudugudu. Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.”

Abanyamuryango bazatorerwa guhagararira Umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’abadepite bazemezwa mu Nama Nkuru ya FPRINKOTANYI nk’uko biteganywa n’amatageko y’Umuryango FPR-INKOTANYI.”

Komisiyo y’amatora mu Rwanda mu nyandiko yashyize hanze ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 ,ikubiyemo amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’Intumwa za rubanda (Abadepite) yo mu mwaka wa 2024,igaragaza ko kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’lgihugu zizatangira kwakirwa kuva tariki 17 Gicurasi 2024 kugeza tariki ya 30 Gicurasi. Naho kandidatire ku mwanya w’Ubudepite zikazatangwa guhera ku italiki  17 Gicurasi 2024.

 

 

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *