Home AMAKURU Abantu umunani batawe muri yombi na RIB bakurikiranyweho uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi
AMAKURU

Abantu umunani batawe muri yombi na RIB bakurikiranyweho uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi

Abantu umunani batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi.

RIB yavuze ko abatawe muri yombi harimo abagenzuzi bane b’imari barimo; Umugenzuzi w’Imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda, Umugenzuzi w’Imari mu Kigo gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda, RGB, Umugenzuzi w’Imari mu Karere ka Ruhango n’Umugenzuzi w’Imari mu Karere ka Ngoma.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabwiye Umuseke ko mu bandi bafashwe barimo Ushinzwe Ishoramari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kigeme mu Karere ka Gisagara n’Ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo kwaka no kwakira indonke, kwihesha ikuntu cy’undi ukoresheje uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa ndetse no kwiyitirira umwirondoro nk’uko Dr. Murangira yabivuze.

RIB ivuga ko uko ibyaha byakozwe harimo kwiba ibizamini mu ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, rizwi nka E-recruitment no kubigurisha abagiye guhatanira umwanya w’akazi ahantu hatandukanye muri Leta.

Uvugira RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ikizamini kimwe wasangaga kigurishwa arenze 500,000 Rwf ndetse ko iperereza rigikomeje.

Ati: “Iperereza rirakomeje, kugira ngo hatahurwe uwo ariwe wese wabigizemo uruhare, harimo n’abagiye mu mirimo muri ubwo buryo bw’uburiganya.”

Ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa ibihano bitandukanye aho igihano kinini ari imyaka 10 igito ni imyaka 2 ndetse n’ihazabu ishobora kuva kuri miliyoni 3 Rwf kugeza kuri miliyoni 5 Rwf z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye cyangwa z’umutungo adashobora kugaragaza.

RIB yavuze ko bari bakwiye kwitwararika, isaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa nk’ibi ndetse ivuga ko itazihanganira uwariwe wese uzagaragara mu byaha nk’ibi.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

Don`t copy text!