NESA: Itangazo ryihutirwa ku banyeshuri, ababyeyi n’ibigo bifite abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta

Mu gihe iminsi igenda yisunika, ni ko mu mashuri harushwaho gutekerezwa uko abakandida bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye barushaho kwitegura ngo birinde imbogamizi zo mu minsi ya nyuma.

Mu itangazo ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, kimaze gushyira ahagaragara cyasabaga ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bafite abakandika kubafasha gushaka ibyangombwa, ryari rifite umutwe ugira uti:”GUSABA ABABYEYI N’ABAYOBOZI B’AMASHURI GUFASHA ABANYESHURI BAZAKORA IKIZAMINI CYA LETA GUSHAKA IBYANGOMBWA” 

Muri iri tanga ryahwituraga ryagiraga riti:”Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kirasaba ababyeyi n’abayobozi b’amashuri gufasha abanyeshuri bazakora ikizamini cya Leta gushaka ibyangombwa bikenerwa mu kwiyandikisha kuzakora ikizamini cya Leta. NESA iributsa ababyeyi n’abayobozi b’amashuri ko umunyeshuri wataye ibyangombwa bye aribo bamufasha gusaba ibindi bibisimbura banyuze ku rubuga rwa NESA arirwo www.nesa.gov.rw ahanditse ijambo ” Services ” mu rwego rwo kwirinda ko umwana acikanwa n’amasomo ashaka ibyangombwa.

Uwifuza gufasha umunyeshuri gukosoza imyirondoro yohereza ibyangombwa bikurikira kuri email ya NESA ariyo namescorrection@nesa.gov.rw

Icyemezo cy’amanota asoza icyiciro cy’amashuri abanza (P6 Results Slip)

Icyemezo cy’amanota asoza icyiciro rusange (S3 Results Slip)

Kopi y’impamyabumenyi (Certificate) ku barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri

yisumbuye.

Kopi y’indangamuntu.

Inyandiko y’ivuka cg izindi nyandiko z’ingenzi zakwifashishwa mu gukosora imyirondoro.

Ibaruwa isobanura neza ubusabe bw’ umunyeshuri ukeneye serivise.

Ku basaba serivise zikurikira: (a) Guhinduza amazina cyangwa indi myirondoro byabo, (b) Kongera izina cyangwa amazina ku myirondoro, (c) Gukuramoizina cyangwa amazina mu myirondoro, cyangwa (d) Guhindura amazina y’umubyeyi cyangwa y’ababyeyi bombi, Basabwa gutanga imwe mu nyandiko zikurikira zimuha uburengazira bwo guhindurirwa imyirondoro:

Igazeti ya Leta imwemerera guhindura imyirondoro.

Ibaruwa itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) igaragaza ko usaba yaba yarigeze guhindura imyirondoro mu buryo bwemewe n’amategeko.

Imyanzuro y’urukiko itegeka ihinduka ry’imyirondoro cyangwa ihuzwa

ry’imyirondoro y’usaba.

Ku bindi bisobaniro mwahamagara kuri nomero ya telefone itishyuzwa ariyo 9070 mu masaha

Bikorewe i Kigali, ku wa 21/02/2024. EXAMINATIONA y’akazi.”

 

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *