Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Congo yateye utwatsi amasezerano hagati y’u Rwand n’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku mabuye y’agaciro

RD Congo ivuga ko u Rwanda rudafite ubutaka burimo amabuye y’agaciro y’ingenzi ashakishwa cyane muri iki gihe ku isi nka; Coltan, Cobalt, Lithium na Niobium bityo ivuga ko yamaganye amasezerano yo gutunganya amabuye y’agaciro u Rwanda ruherutse kugirana n’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Christophe Lutundula, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RD Congo, avuga ko amaperereza y’Inzego zitandukanye zirimo Inteko Ishingamategeko ya Congo n’Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yagiye yerekanye ko u Rwanda rwifashisha inzira z’abagizi ba nabi na Kompanyi rwashyizeho rwifashisha mu gukura amabuye n’undi mutungo kamere muri Congo. (avuga ko Congo ifite umutungo kamere ku bwinshi).

Igihugu cy’u Rwanda cyo gihakana cyivuye inyuma kwiba amabuye n’umutungo kamere wa Congo. Leta y’u Rwanda ivuga ko mu butaka bwayo harimo amabuye y’agaciro nka gasegereti, Coltan, Zahabu na Wolfram.

Ni mu gihe mu Cyumweru gishize ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz cyatangaje ko mu 2023, Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwaciye agahigo ko kwinjiza arenga gato miliyali y’amadolari, aho rwinjije miliyali 1.1 y’amadolari ruvuye kuri miliyoni 772 z’amadolari rwinjije mu 2022.

U Rwanda ruvuga ko rufite intego yo kuzinjiza mu mahanga amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyali 1.5 bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!