Home AMAKURU Ibitaro bya CHUB bikoresha asaga miliyoni 30 ku muriro gusa buri kwezi
AMAKURU

Ibitaro bya CHUB bikoresha asaga miliyoni 30 ku muriro gusa buri kwezi

Nibura agera kuri miliyoni 31 Rwf yishyurwa umuriro w’amashanyarazi n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu gihe cy’ukwezi. Ni mu gihe ku mwaka ibi Bitaro byishyura arenga miliyoni 360 Rwf.

Bagirinshuti Issa, Umuyobozi ushinzwe imari muri CHUB, yabwiye RBA ko kuba igiciro cy’umuriro gihanitse bikoma mu nkokora itangwa rya serivisi z’ubuvuzi zihendutse bityo rero hashakishwa uko bagabanyirizwa igiciro.

Agira ati: “Bishobora no kwiyongera bitewe n’ibikoresho byinshi twagiye tugura kugira ngo turusheho kwita ku barwayi kandi uko twabiguze ntabwo ariko icyo kiguzi tucyongera ku giciro twishyuza umurwayi. Baramutse batugabanyirije bakaduhera ku giciro cyo hasi byatworohera kugira ngo natwe turusheho gutanga ubuvuzi bunoze kurushaho.”

Bagirinshuti yavuze ko gutanga serivisi y’ubuvuzi bisaba imiti n’ibikoresho kandi birahenze bityo bagorwa no kongera ku giciro cy’umuriro gihanitse.

Yavuze ko igiciro cy’umuriro kingana na 90% by’ingengo y’imari bakoresha mu kugura imiti, kuko bakoresha asaga gato miliyoni 400 Rwf.

Yavuze ko baramutse bagabanyirijwe igiciro bacibwa k’umuriro, byabafasha kongera amafaranga mu miti n’ibikoresho bakenera ibyo bikarushaho kubafasha guha serivisi nziza abarwayi.

Karegeye Wilson, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), yatanze icyizere cy’uko ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bizagenda bigabanyuka kubera inganda z’amashanyarazi ziri kubakwa hirya no hino.

Ati: “Buri muntu wese iyo umuvugishije wumva yifuza kuba yagabanyirizwa ariko aho birashoboka, umuntu aba areba akaba yagabanya. Kugabanya ibiciro by’amashanyarazi bizashoboka kubera ko hari inganda z’amashanyarazi turi kugenda dushyiraho kandi zihendutse.”

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!