Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

FERWAFA itangaje ibihano yafatiye Luvumbu nyuma yo gukora ibimenyetso bya Politiki

Nyuma y’uko mu mukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Police, mu mukino wa Shampiyona mu Rwanda, umukinnyi w’umunye-Congo Luvumbu agakora ikimenyetso kitishimiwe na benshi FERWAFA yamaze gutangaza ibihano yamufatiye.

Luvumbu yakoze ikimenyetso cyo kwitunga intoki muri nyiramivumbi akipfuka umunwa, ikimenyetso cyadukanywe n’Abanye-Congo, bivuga ko baba bageneye ubutumwa amahanga ko u Rwanda rubarasa amahanga akaruca akarumira, ibi byatumye abantu benshi bamushyiraho igitutu ndetse bashyira igitutu kuri Rayon Sports, aho Rayon Sports yo yahise itangaza ko yitandukanyije n’ibikorwa yakoze.

Abandi bababajwe n’ibi uyu mukinnyi yakoze basabaga ko ikipe ya Rayon Sports isesa amasezerano bafitanye, abandi bakamusabira kwirukanwa mu Rwanda.

Amakuru yakurikiye iki gitutu, aho bari bategereje umwanzuro w’urwego, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, rimaze gutangaza ko rihagaritse uyu mukinnyi mu bikorwa by’imikino mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa kabiri taliki 13 Gashyantare 2024, rya FERWAFA, ryagiraga riti”Itangazo ku cyemezo cyafatiwe umukinnyi Hertier Nzinga Luvumbu.Nyuma y’aho mu mukino wa Primus National League wo ku munsi wa 20, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na POLICE FC, umukinnyi Hertier Nzinga Luvumbu, yagaragaye yerekana ibimenyetso bijyanye na Politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF, na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya Politiki mu mupira w’amaguru.Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana yemeje ko Bwana Hertier Nzinga Luvumbu, ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Tuboneyeho gukomeza gukangurira abanyamuryango, gukurikirana ko amategeko n’amabwiriza yose agenga umupira w’amaguru mu Rwanda yubahirizwa.

Mugire amahoro.”

Uwo mukino wahuzaga Police na Rayon Sports warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2 kuri 1 cya Police FC, harimo n’icya Luvumbu, ubwo yaklshimiraga ni bwo yakoze iki kimenyetso.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!