Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Impanuka ikomeye yaguyemo abantu batatu

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo,habereye impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu batatu.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024.

Abapfiriye muri iyi mpanuka barimo umushoferi witwa Mbonimpa Jean Damascène na Mukankurunziza Agnès w’imyaka 36 ndetse na Nsekanabo Verdianna w’imyaka 52 bari bari kumwe.

Bivugwa ko iyi modoka aba bagore bapfiriyemo ariyo bahaga akazi ko kubatwarira imboga n’imbuto mu isoko rya Gishoma riherereye mu Murenge wa Rwimbogo.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano SP Emmanuel Kayigi,yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri.

Yagize ati :“ Ikigaragara n’uko impanuka yabaye saa kumi n’ebyiri n’ igice yavaga mu Mujyi i Kamembe yerekeza i Bugarama nibwo yaje kubura feri gusa bigaragara ko umushoferi yabibonye kare, kuko ababibonye bavuga yatangiye kugenda avuza amahoni ahantu ubwo yari ageze ahamanuka.”

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu Bitaro bya Gihundwe .

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!