Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAMATANGAZONESA Updates: Guhera tariki ya 15 kugeza 19 Mutarama hazakorwa ubugenzuzi ku...

NESA Updates: Guhera tariki ya 15 kugeza 19 Mutarama hazakorwa ubugenzuzi ku myigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu turere twose

Kigali, ku wa 12/01/2024
Nomero:00616NESA/2024
Madamu/Bwana Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Madamu Bwana Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)

Impamvu: Ubugenzuzi ku myigire n’imyigishirize mu mashuri abanza.

Madamu/Bwana Muyobozi,

Nshingiye ku iteka rya Perezida N° 121/01 ryo ku wa 15/10/2020 rishyiraho Ikigo cy’lgihugu
gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) mu ngingo yaryo ya 6 igena inshingano za
NESA;
Mu rwego rwo gukomeza gufatanya kuzamura ireme ry’uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyateguye igikorwa cyo kugenzura imyigire n’ imyigishirize mu mashuri abanza icumi (10) muri buri Karere, hagamijwe kureba imbogamizi
zitandukanye abarimu n’abanyeshuri bahura nazo mu myigire n’imyigishirize, bityo amashuri,abarimu n’abanyeshuri bahabwe inama ndetse hanakorwe ubuvugizi ku nzego zitandukanye
hagamijwe guteza mbere ireme ry’ imyigire n’imyigishirize.

Niyo mpamvu mbandikiye mbasaba kwemerera Abagenzuzi b’Uburezi mu Mirenge (SEIs) irimo amashuri azagenzurwa, ndetse n’Abakozi bo mu ishami ry’Uburezi aribo: Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere n’abakozi bashinzwe uburezi mu Karere (DDE na DEOs), kuzatatanya n’abagenzuzi b’Uburezi ku rwego rw’lgihugu muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi giteganyijwe kuva tariki 15 kugeza tariki 19 Mutarama 2024.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara Bwana Kavutse Augustine Vianney (Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi bw’ Ibanze n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri) kuri telefone 0785250769 no kuri email
vkavutse@nesa.gov.rw
Mugire amahoro.

Dr. Bernard BAHATI
Umuyobozi Mukuru
Ni we ushyize umukono kuri iri tangazo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!