Kamonyi:Abaturage barinubira kuyobozwa inshyi n’imigeri n’umuyobozi w’akagali-Ubuyobozi bukabitera utwatsi

Amakuru aturuka mu Ntara y’Amajyepfo, akarere ka Kamonyi, umurenge wa Kayumbu aravuga ko abaturage bo mu kagali ka Busoro babangamiwe no gukubitwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali.

Tariki ya 09 Mutarama 2024 muri Santere ya Manyana,umukozi wa Ngari yaje gusoresha amafaranga magana abiri( 200 Frw) umucuruzi witwa Ndayambaje Sylvere, usanzwe ucuruza imifuka.Uyu mucuruzi yabwiye Ngari  ko atarayabona.
Umukozi wa Ngari niko gufata imifuka arayiyora imwe ayijyana mu kabari karimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Busoro ari naho habyukije ikibazo cyo gukubitwa abaturage bashinja umuyobozi w’aka kagali.

Mukanya gato abacuruzi babonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Busoro,  Habimana Jean Claude aje akubita umutego uwo muturage wacuruzaga,amushyira hasi aramukandagira amukubita n’inshyi nyinshi.

Ndayambaje Sylvere, wakubiswe, aganira na TV1, dukesha iyi nkuru, yavuze ko umuyobozi w’akagari yaje akamushyira hasi maze amaguru akayagerekeranya agatangira kumuhagararaho,akamukubita n’inshyi.

Akomeza avuga ko babonye abantu babashungereye bamwinjiza mu kabari banyweragamo,byarangiye ba bantu bakomeje gushungera,bamubwira ko yatanga amafaranga ibihumbi bitanu n’andi ijana.

Uyu muturage wakubiswe, Ndayambaje Sylvere, kuri ubu yamaze gutanga ikirego ku Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda,RIB, sitasiyo ya Musambira.

Ndayambaje, akomeza avuga ko afite imisonga mu ryinyo. Abandi baturage baganiriye na TV1 bavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagali,  yakubise Ndayambaje akamukandagiraho. Bakomeza bavuga ko aha hari abajura biba ntibakubitwe ariko hagakubitwa umuntu nk’uyu ngo natange umusoro kandi anabizeza ko aza kuwutanga.

Umunyakuru abajije niba Gitifu asanzwe arwana bamusubije bati”Ni ukumwirikana ahubwo mukamuvanahano”

Abaturage b’akagari ka Busoro binubira ko Umuyobozi wabo asanzwe afite imyitwarire mibi yo gukubita abaturage.Usibye uyu yakubise ku italiki 09 z’uku kwezi,ngo hari n’uwo aheruka gukubita urushyi  amuziza ko bahuye ashoreye inka ifite ibisogororo ku matako.

Ku  ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busoro ,Habimana Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ko abaturage bamubeshyera ntawe akubita.
Yagize ati”‘ Uwa nimugoroba ni byo koko twabonanye ariko ibyo avuga byo gukubitwa nta wigeze amukubita kuko hari abantu benshi, yagerageje kurwanya Ngari ubwo yari agerageje kumusoresha,turamufata tumwicaza ahantu acibwa amande yo gusuzugura Ngari no kwanga gutanga umusoro,Ngari yahise amudekararira,amuca amande”

Ahakana ibyo gukubita abaturage agira ati”Naho ibyo gukubita abaturage iyo ntabwo yaba ari indangagaciro y’umuyobozi ntabwo njya mbigira”.

Ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi, itangazamakuru ryifuje kumenya niba Dr Nahayo Sylvere uyobora aka karere azi iki kibazo kiba muri aka kagari abaturage bafitanye n’ubuyobozi  bavuga ko umuyobozi abakubita ariko umuyobozi akabihakana, meya avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa nta myitwarire mibi amenyereweho, ko kandi barimo gukurikirana ibyabaye ngo bamenye ukuri kwa byo.

Mu butumwa yohejere kuri Whatsapp, yagize ati;”Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busoro, ntakibazo tumuziho cy’imyitwarire nk’iyo,tumuzi nk’umukozi mwiza, ikibazo yagize ejo n’umuturage turimo kugikurikirana neza ngo tumenye ukuri kwabyo”.

Abaturage bakomeza bavuga ko bigoye kugirango azajye akora ubukangurambaga ,abashishikariza kwitwara neza ngo babyumve mu gihe babona akubitira abaturage mu ruhame.
Basaba ko inzego zimukuriye zamuganiriza.

IFASHABAYO Gilbert/UMURUNGA.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!