Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Benshi mu rubyiruko ruri mu bworozi bize amashuri abanza gusa. Dore uko uturere dukurikirana mu bijyanye n’ubworozi

Ubushakashatsi bwa CRC2023 bwerekana ko aborozi b’inka ari bo benshi (61.2%) mu gihe aborora inzuki n’amafi ari bake cyane, nkuko bigaragazwa n’iyi shusho.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage 59.1% aribo bakora imirimo yerekeranye n’ubworozi, muri bo 19.1% ni urubyiruko.

Kimwe no mu buhinzi, ubushakashatsi burerekana ko benshi mu rubyiruko ruri mu bworozi bize amashuri abanza. Ibi bishobora kuba imbogamizi mu guteza imbere ubworozi bubyara ubukire.

Iyi ni ishusho itwereka urubyiruko rukora ubworozi hakurikijwe amashuri rwize.

Abaturage bo mu turere turindwi (Rubavu, Nyamagabe, Gakenke, Rulindo, Nyanza, Muhanga na Nyamasheke) bashima serivisi z’ubworozi ku gipimo kiri hejuru ya 80%.

Akarere ka Rubavu ni ko kari ku isonga mu gushima serivisi z’ubworozi ku gipimo cya 82.8%.

Ku bijyanye no kubona isoko ry’amata, Ubushakashatsi bwa CRC2023 bwagaragaje ko iyi serivisi ishimwa ku gipimo cyo hasi (58.1%), ariko iki gipimo cyazamutseho 9.9% kivuye kuri 48.2% muri CRC ya 2022.

Muri rusange, ubushakashatsi bwa CRC2023 bwagaragaje ko abaturage bishimira serivisi z’ubworozi ku gipimo cya 76.6%, ugereranije na CRC 2022 aho cyari kuri 77.7%, iki gipimo cyamanutseho 1.1%.

Uko uturere duhagaze muri serivisi z’ubworozi mu myaka ibiri (2023-2022) CRC2023

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!