Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUCyuma Hassan yavuze ko amaze imyaka 3 afungiye mu mwobo aha wenyine...

Cyuma Hassan yavuze ko amaze imyaka 3 afungiye mu mwobo aha wenyine kandi akubitwa bihoraho

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga wamenyekanye nka Cyuma Hassan yavugiye mu rukiko ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo ahantu ha wenyine kandi akubitwa mu buryo buhoraho.

Byabaye kuri uyu wa gatatu ubwo Cyuma yari yaje kuburana nyuma yo gutanga ikirego asaba ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Muri 2021 yahamijwe ibyaha bitatu birimo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru maze akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwo yahabwaga umwanya mu rukiko, yabwiye umucamanza ko muri gereza akorerwa iyicarubozo rikomeye, kandi atemererwa guhura n’abamwunganira mu buryo bworoshye.

Cyuma ugaragara nk’umuntu ufite intege nke kandi wananutse bigaragarira ijisho yasabye umucamanza kumuha umwanya akamubwira “iyicarubozo rikabije” akorerwa muri gereza.

Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga, yavuze ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo aha wenyine nta wundi muntu abona.

Avuga ko akubitwa bihoraho kandi ibyo byose byamuviriyemo kutabona neza no kutumva neza.

Atarakomeza umucamanza yamusabye kudakomeza kuvuga uko afunze ahubwo ko yavuga ibijyanye n’ikirego cye gisaba gusubirishamo urubanza.

Me Gatera Gashabana na Jean Bosco Ntirenganya bunganira Cyuma bavuze ko bitoroshye kunganira umukiriya wabo uyu munsi kuko atahawe uburenganzira bwo kubona inyandiko zose zigize ikirego kuko ngo bazimwoherereje abakozi ba gereza bakazifatira ntizimugereho.

Basabye umucamanza kugira icyo akora ngo uburyo umukiriya wabo afunzemo buhinduke, umucamanza ababwira ko inshingano ze zigarukira ku kuburanisha ikirego cyatanzwe.

Gusa umucamanza yasabye kubona ushinzwe gucunga imfungwa wamuherekeje, haza umucungagereza, maze Cyuma azamura ijwi avuga ko uwo atari mu bamufunze.

Yabwiye urukiko ko afunzwe n’inzego z’iperereza kandi ko abamucungira hafi ari abasirikare.

Abunganira Cyuma bavuga ko bigoye ko yabona ubutabera mu gihe afunze mu buryo nk’ubwo avuga.

Cyuma Hassan w’imyaka 34, yakunze gukora ibiganiro binenga imigirire y’ubutegetsi kuri politike zimwe na zimwe za Leta kuri kuri YouTube channel ye yitwaga Ishema TV ubu yafunzwe.

Nyuma y’uko uruhande rw’uregwa rugaragaje impungenge ko rutiteguye kuburana, umucamanza yavuze ko urubanza ruzaburanishwa tariki 06 z’ukwezi gutaha.

Ivomo: BBC

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!