Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi i Mututu, abakozi bane bakoraga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB), bakuwe mu cyobo mu rukerera rw’uyu munsi ku wa 21 Ukuboza 2023, nyuma y’amasaha 11 arenga baguyemo.
Abapfuye bazize kubura umwuka ubwo bari mu gikorwa cyo gusana imashini ikogota amazi yo kuhira imyaka nk’uko ubuyobozi bwa Polisi bubivuga.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Kane mu gihe cya saa cyenda, bavuga ko abakozi bane bashakishwaga na Polisi babonetse bapfuye, nyuma yo kugwa mu cyobo cyegereye ikigega cy’amazi cya Mututu giherereye mu Mudugu wa Kabeza, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.
SP Habiyaremye Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Itangazamakuru ko aba bakozi bane bazize kubura umwuka ubwo bari mu gikorwa cyo gusana imashini ikogota amazi yari mu cyobo.
Avuga ko iyo mashini yari isanzwe ikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ariko abo baguyemo bari bajyanyemo ‘generator’ isanzwe yo kwifashisha basana.
Ubwo bari bagezemo, ngo imashini yakaga kubera umwotsi yasohoraga, ibacura umwuka maze batangira gucika intege.
SP Habiyaremye Emmanuel, avuga ko umwe muri bo wari ahagana hejuru yabashije kurokoka, kuko yajyanywe kwa muganga ku Kigo Nderabuzima agahabwa ubufasha.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko mu gihe cy’amasaha icumi bashakishwa na Polisi yababonye bamaze kwitaba Imana.
Andi makuru avuga ko abo bakozi bane bari basanzwe ari abakozi ba RAB bakora imirimo isanzwe y’amaboko, batajyaga bakora ibikorwa nk’ibi bihambaye.
Mu gihe iperereza rikiri gukorwa ngo hamenyekane niba nta burangare bwabayeho bukaza guteza iyi mpanuka, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza.