Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeSIPOROCECAFA U18: Amavubi y'u Rwanda yananiwe kudwinga imisambi ya Uganda arasezerewa

CECAFA U18: Amavubi y’u Rwanda yananiwe kudwinga imisambi ya Uganda arasezerewa

Mu irushanwa rya CECAFA ririmo kubera mu gihugu cya Kenya, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’ikipe y’igihugu cya Uganda muri 1/2 cy’irangiza maze ihita isezererwa itegereza kuzahatanira umwanya wa Gatatu.

Muri iri rushanwa ry’abatarengeje imyaka 18, u Rwanda rwari ryageze muri 1/2, nyuma yo kuba urwa 2 mu itsinda A,naho Uganda yo yari iyoboye itsinda B.

Ni umukino watangiye ku mpande zombi bahanganye bikomeye, aho byaje no kurangira mu gice cya mbere amakipe yombi aguye miswi, ubusa ku busa.

Mu kibuga wabonaga abasore ba Uganda bagerageza kurusha ab’u Rwanda, gusa nabo bakihagararaho, bigagaragara ko umutoza Kayiranga Jean Baptiste n’aba bafatanyije bagerageje kubategura.

Ubwo bavaga kuruhuka, imisambi ya Uganda yaje yameze amababa mashya, iza kubona igitego ku munota wa 56 gitsinzwe na Abubaker Mayanja, ari nako umukino warangiye ku ntsinzi y’igitego kimwe cya Uganda.

Uganda itegereje ikipe bizahatanira igikombe izava hagati ya Tanzania na Kenya, naho izatsindwa ikazisobanura n’u Rwanda ku mwanya wa gatatu.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!