Umuyobozi mukuru w’ UMWALIMU SACCO, yavuze ku kibazo cya sisiteme ya Mobile banking ikunda kugira ikibazo iyo abarimu bahembwe, anatanga umurongo kuri iki kibazo ndetse agira inama abanyamuryango y’uburyo bajya bakitwaramo. Ku rundi ruhande ariko abanyamuryango bariye karungu ntibishimiye serivisi ya Mobile banking.
Ku munsi w’ejo tariki ya 22 Ugushyingo 2023, binyuze ku rukuta rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), UMWALIMU SACCO wamenyesheje abanyamuryango ko sisiteme ya Mobile banking yagize ikibazo, basabwa kwihangana mu gihe kitarakemuka.
Ni ubutumwa bwagiraga buti:” Banyamuryango, Turabamenyesha ko serivisi ya Mobile Banking yagize ikibazo. Mutwihanganire turimo gukora ibishoboka byose ngo gikemuke. Murakoze”
Bamwe mu banyamuryango bakimara kubona ubu butumwa bagaragaje amarangamutima yabo bavuga ikibari ku mutima, bakomeza banenga imikorere y’iyi Koperative.
Uwitwa Aphrodis NTAKIRUTIMANA yagize ati:”Dear Mwalimu SACCO, muzahora musaba kubihanganira kugeza ryari? Ese babimenyere ko iyo bahembye ari ukwigira kuri branch? Ese iyo mobile banking niba ntacyo ifasha abarimu bahembwe murumva itanga serivisi yashyiriweho neza? Ese ubundi habura iki kugira ngo iyi sisitemu ikore neza?”
Uwitwa Umwana wa Dawidi ati:”Ariko muzahora muri urwo koko kuki bibase abarimu bahembwe Kandi muba mubacagagurira amafaranga yabo? Njye numva mwakazamuye urwego mukaba banki kuko niyo Leta iduhembye hashyira iminsi ibiri tutarayabona kandi abafashe inguzanyo mukabaca amande. Sibyo ibyo mudukorera pe!”
Nteziryayo Jean Bosco we yagize ati:” Please mu gihe sisitemu zanyu mwaziyiciye mugabanye gukata abantu 20 ya buri kanya.
Kuko ibyo ni ibibazo muba mwagizemo uruhare. Kuki mubikora bahembye?”
Uwitwa JMV Nshimye nawe ati:” Ariko iyo sisitemu igira ikibazo ari uko bahembye ni sisitemu bwoko ki? Ubwose niba iba ifite ikibazo kuki imenya gukata iyo umuntu agerageje kuyinjiramo? Iyo ikosa ribaye ubwa mbere bishobora kwitwa “gucikwa” ariko iyo bibaye akamenyero byitwa “ingeso” .
Uwitwa TWAGIRIMANA Theogene nawe ati:” Ese ko mobile banking iba yapfuye umuntu yaza kubikuza mukamuca 500 ya ka karesi kandi muziko ikibazo atari twe cyaturutseho? Mwisubireho birakabije.”
MURWANASHYAKA Theogene nawe ati:”Ese amafaranga dukatwa akora iki ko mbona buri tariki 15 za buri kwezi dukatwa amafaranga y’iyo serivisi kandi umuntu yaza kubikuza kuri ishami (blanche) mukamuca 500? Nyamara ni ikibazo kandi guhora muvuga gutya ntabwo ari byiza!”
Umuyobozi mukuru w’ UMWALIMU SACCO Madamu UWAMBAJE Laurence, yabwiye UMURUNGA ko sisiteme ikunda kugira ikibazo iyo uturere twinshi twahembeye igihe kimwe bityo abanyamuryango bagahurira kuri sisiteme ari benshi ikananirwa.
Ati:” Ubusanzwe sisiteme ya Mobile banking ikora neza ariko iyo uturere twinshi twahembeye rimwe igira ikibazo gituma bamwe bikunda abandi bikanga kubera umubare munini w’abanyamuryango bashaka iyo serivisi, kuko kugeza ubu duhemba abarimu bagera mu bihumbi ijana na mirongo itanu. Bityo abo bantu bose iyo bahuriye kuri sisiteme bashaka kuyikururaho amafaranga igira ikibazo.”
Ku bijyanye n’amafaranga 20 y’u Rwanda abanyamuryango bakatwa iyo binjiye muri sisiteme ya Mobile banking, DG wa SACCO avugako aribyo koko bayakatwa ko SACCO nayo igura iyo serivisi na MTN.
Ati:” Nibyo koko ayo mafaranga barayakatwa, kuko natwe ayo mafaranga tuyishyura MTN kuko dukoresha 175, bityo umuntu winjiyemo wese agomba kugira icyo atanga.”
Akomeza avuga ko ugereranyije n’izindi banki UMWALIMU SACCO ariyo igerageza guca amafaranga make y’iyo serivisi, ndetse anagira inama abanyamuryango kumenya uko bakoresha iyo serivisi no kwirinda kujyaho kenshi kuko bakatwa ayo mafaranga. Avuga ko ushobora gukora ibikorwa byinshi wateganyije ku mafaranga 20 gusa.
Madame UWAMBAJE avuga ko nabo batishimiye kuba sisiteme igenda nabi, kuko ntibari biteze ko uturere twinshi tuzajya duhembera rimwe, ndetse ko n’abanyamuryango biyongeye cyane. Avuga ko iki kibazo cyatangiye mu kwezi kwa Karindwi kwa 2023.
Yijeje abanyamuryango ko bari kuvugurura sisiteme ariko avugako atabizeza 100/100 ko bitazongera kwanga kuko n’ubundi sisiteme yakozwe n’abana b’abantu itabura kugira utubazo twa tekiniki.
DG wa SACCO yakomeje ahumuriza abanyamuryango ko iyo babonye ko ikibazo ari rusange ariya mafaranga 20 bayahagarika ntibakomeze kuyakata abantu.
Madamu UWAMBAJE avuga ko atazi neza igihe iki kibazo kizakemukira, ahubwo asaba abanyamuryango kwihangana no guteganya ko habamo ikibazo kuko na SACCO iba iteganya ko cyabaho.
Ku bijyanye n’amafaranga 500 y’ikarine abagiye ku ishami mu gihe mobile banking yanze gukora bishyura, avugako igihe cyose umunyamuryango ataguze agatabo ko kubikurizaho n’ubundi aba agomba kuyatanga kuko na SACCO iratugura ntabwo itubonera ubuntu.
Yasabye abanyamuryango gutuza avuga ko ikibazo cya mobile banking bakizi ndetse bakirimo kugirango gikemuke, ndetse abasaba ko igihe bamenyeshejwe ko harimo ikibazo bajya bareka kuyikoresha kugeza ubwo bongeye kubwirirwa ko cyakemutse, mu rwego rwo kwirinda gukatwa amafaranga.
Ubwo twakoraga iyi nkuru kandi ku rukuta rwa X, UMWALIMU SACCO wongeye gusaba abanyamuryango gukomeza kwihangana ndetse abakuye amafaranga kuri konti ntagere aho agomba kujya barahumurizwa ko biraza gukemuka.
Bati:” Mwaramutse neza?
Nk’uko twabibamenyesheje ejo,mobile banking yagize ikibazo,ariko turimo gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.
Abavanye amafaranga kuri konti ariko ntagere kuri MoMo, muhumure, birimo gukosorwa, amafaranga yanyu araza gusubira kuri konti zanyu bidatinze.
Murakoze.”