Sunday, December 29, 2024
spot_img

Latest Posts

GASABO: Mu ruhame hamenwe ibiyobyabwenge bihambaye n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, yameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bitandukanye n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge byafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali.

Byamenewe mu Murenge wa Nduba, ahari ikimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi.

Mu biyobyabwenge byamenwe harimo urumogi rupima ibilo 43, ibyo mu bwoko bwa Kokayine na Heroyine bingana n’udupfunyika 51, litiro 625 za Kanyanga na litiro 3069 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko ibyo biyobyabwenge n’inzoga byamenwe, byafashwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye n’abaturage bagiye batanga amakuru.

Yagize ati: “Byagiye bifatwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye n’abaturage batangaga amakuru, bigafatirwa mu mikwabu yagiye ikorerwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, aho abenshi mu babifatanwe kuri ubu barimo gukurikiranwa mu butabera.”

SP Twajamahoro yatanze umuburo ku bantu baba bagikomeje kwishora rwihishwa muri bene ibi bikorwa bibujijwe n’amategeko.

Ati: “Turakangurira buri wese uzi ko akora kimwe mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kubitunda, kubikwirakwiza n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kwibwiriza akabivamo agaca ukubiri na byo kuko bidatinze azabifatirwamo ku bufatanye n’abaturage, agakurikiranwa mu butabera kuko ibyinshi byagiye bifatwa muri ubwo buryo.”

Yashimiye abatanga amakuru atuma ibiyobyabwenge bifatwa bigakurwa mu baturage, ashishikariza buri wese kwihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho yaba abiketse.

Ati: “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange, kuko uwabinyoye iyo amaze kubisinda atangira kugaragaraho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore ku ngufu no gusambanya abana.

Ikindi kandi hiyongeraho no kuba bimwangiriza ubuzima bikaba byamutera indwara zitandukanye. Turashishikariza abaturage kujya batungira agatoki ubuyobozi aho babiketse hose kugira ngo bifatwe bitarangiza ubuzima bw’abantu.”

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ibiyobyabwenge by’urumogi, Kokayine na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye mu gihe inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge zishyirwa mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye, n’igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!