Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gicumbi yafatanye umusore w’imyaka 22, moto acyekwaho kwiba ifite nimero iyiranga RH901Q.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Burambira, Akagari ka Nyambare mu Murenge wa Cyumba, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice, nyuma yo kumusangana iyo moto arimo kuyigendaho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Boso Mwiseneza yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari umaze kwibwa iyo moto.
Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Burambira saa yine n’igice z’ijoro, avuga ko asohotse mu kabari yafatiragamo agacupa yareba aho yasize aparitse moto akayibura, Polisi yahise itangira igikorwa cyo kuyishakisha ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, nyuma y’isaha imwe, iza gufatanwa umusore w’imyaka 22 ayigendaho muri uriya mudugudu, yahise atabwa muri yombi.”
Amaze gufatwa yiyemereye ko yari ayikuye aho yasanze iparitse kuri ako kabari amanuka ayisunika, ageze hepfo arayicomora arayatsa atangira kuyigendaho.
SP Mwiseneza yashimiye uwari wibwe wihutiye gutanga amakuru yatumye moto ifatwa itaragera kure, aboneraho gushishikariza abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku bacyekwaho ibyaha by’umwihariko ubujura.
Yaburiye abakomeje kwishora mu bujura n’ibindi byaha bitandukanye ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage kugira ngo ubigaragayeho wese ashyikirizwe ubutabera.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Cyumba kugira ngo hakomeze iperereza, moto yafatanywe isubizwa nyirayo.
Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe nijoro.