Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo, yahaye impanuro abapolisi 340 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrique na Sudani y’Epfo.
Bagize amatsinda abiri; RWAFPU IV rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, bazerekeza ahitwa Bangassou muri Repubulika ya Centrafrique n’itsinda RWAFPU III rigizwe n’abagera ku 160 biganjemo umubare munini w’Abapolisikazi, rizerekeza muri Sudani y’Epfo mu Murwa mukuru Juba, rirangajwe imbere na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya.
Ubwo yabahaga impanuro, IGP Felix Namuhoranye yabibukije inshingano zabo nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati: “Icyo musabwa ni ugukomeza guhesha ishema igihugu, ibendera ry’u Rwanda rigahora hejuru, kandi ibyo bijyana n’ubunyamwuga, disipulini no guhora mwiteguye kuzuza inshingano zanyu mu bihe byose. Mugomba gusigasira ibyo bagenzi banyu bakoze ndetse mukarushaho no kubiteza imbere, ibendera ry’u Rwanda rikarushaho kuzamuka hejuru.”
IGP Namuhoranye yabibukije ko kuzamura ibendera ry’igihugu bigaragazwa no kuba bari aho bagomba kuba bari, mu gihe nyacyo kandi bahakorera icyo basabwa kuba bakora.
Yakomeje abagaragariza ko udashobora kuba umunyamwuga mu gihe udafite disipulini,urangwa n’ubusinzi cyangwa utari aho usabwa kuba uri mu gihe gikwiye kandi uhakorera ibyo usabwa gukora.
Ati:”Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirangwa n’ubufatanye, guhuriza hamwe no kwiyemeza bigaragarira buri wese; kirazira gukora ibinyuranye na byo.
Abo muzaba mufite mu nshingano zo kurindira umutekano,bagomba guhora bumva ko barinzwe kandi batekanye. Abatuye muri Sudani y’Epfo no muri Repubulika ya Centrafrique, bagomba kujya bajya mu kazi kabo bumva bafite umutekano.”
Yashimangiye ko kugera mu butumwa bw’amahoro kwabo, bigomba kongera agaciro mu kubungabunga amahoro.
Ati: “Mugende mufite ishema, mutange umusanzu wanyu mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga kandi muzagaruke mutewe ishema n’uko mwakoze neza mukuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”
Yabasabye kandi kuzakorera hamwe nk’ikipe, kubaha abayobozi babo, gukorana no gufatanya n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano zaho n’abandi bazahurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, kurangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi.
Icyiciro cya mbere cy’itsinda RWAFPU III kigizwe n’abapolisi 40 bazerekeza muri Sudani y’Epfo, bazahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, bagenzi babo 120 bakazahaguruka nyuma mu mpera z’uku kwezi, mu gihe abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU IV bazahaguruka i Kigali ku itariki ya 9 Ugushyingo berekeza muri Centrafrique.