Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKarongi: Ikamyo ikoze impanuka igwamo abantu babiri

Karongi: Ikamyo ikoze impanuka igwamo abantu babiri

Imodoka ya Fuso yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Karongi yarenze umuhanda abantu babiri bari bayirimo barapfa igonga n’inzu ebyiri.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023, ibera mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Nyarugenge ho mu Mudugudu wa Rukaragata.

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo nyirayo witwa Mvuyekure Innocent w’imyaka 55 waguye mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Kibuye na taniboyi wayo Muhayimana Thomas w’imyaka 28 wahise yitaba Imana impanuka ikiba.

Uwari atwaye iyi kamyo witwa Dusabimana ntacyo yabaye, gusa hari undi mwana mu bakomeretse witwa Masengesho Claudine wari muri butiki imwe muri ebyiri zagonzwe.

Masengesho yakomeretse ku mutwe byoroheje, akaba yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

SP Twizerimana Karekezi Bonaventure, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yatangaje ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Yagize ati: “Turihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka, tunashishikariza abayobozi b’ibinyabiziga ko bakwiye kwirinda icyo aricyo cyose gishobora guteza impanuka, harimo gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.”

Ikamyo yakoze impanuka yaritwaye ibicuruzwa bitandukanye birimo amasaka, kawunga, ibigori, ifarini, ibishyimbo, umuceri n’amasabune.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!