Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ese ni iki kirigutuma imibare y’impunzi ikomeje kwiyongera cyane?

Isi imaze kugira miliyoni 114 zahunze ubugizi bwa nabi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR),ryatangaje ko abantu  miliyoni 114 ku Isi ari impunzi bahunze ubugizi bwa nabi birimo intambara, amakimbirane,ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Uyu muryango watangaje ko iyi mibare ari iyo kugeza muri Nzeri 2023,ibihugu bya Ukraine, Sudan,Burma na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nibyo biza ku isonga mu kugira impunzi nyinshi zahunze amakimbirane, hagakurikiraho Afghanistan na Somalia.

By’umwihariko Somalia benshi bahunze amapfa n’imyuzure mu gihe abandi bahunze umutekano muke.

Kimwe cya kabiri cy’impunzi zose Isi ifite ubu, zavuye mu bihugu byazo zihungira mu bindi.

Umuyobozi mukuru wa UNHCR,Phillipo Grandi yatangaje ko kugeza ubu amaso  yose Isi iyerekeje ku bugizi bwa nabi buri muri Gaza, nyamara hari ibindi bice ku Isi byinshi nabyo bikeneye kwitabwaho.

Yasabye Isi yose gushyira hamwe mu kurandura ibitera amakimbirane kuko ariyo ntandaro nyamukuru y’ubuhunzi.

Imibare ya Loni ntabwo ikubiyemo Abanye -Palestine miliyoni 1,4 bahunze By’umwihariko mu ntara ya Gaza, nyuma y’ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Israel nayo ikihimura.

Nibura impunzi miliyoni esheshatu nizo ziyongereyeho ugereranyije n’umwaka ushize, ubwo habarurwaga miliyoni 108.4

Impunzi zikomeje kwiyongera ku Isi kubera amakimbirane akomeza kwiyongera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!