Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Hafashwe babiri bangizaga insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, yafatanye abantu babiri insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 90 z’uburebure n’ibizingo bitatu byazo bacyekwaho gukata ku miyoboro y’amashanyarazi.

Abafashwe ni umugabo ufite imyaka 51 y’amavuko wafatanywe ibizingo bitatu n’izindi nsinga zireshya na metero 78 z’uburebure na mugenzi we w’imyaka 26, wafatanywe izireshya na metero 12, ahagana saa Kumi z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira, mu Mudugudu wa Nyarutarama, Akagari ka Nyarubande mu Murenge wa Byumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu Kagari ka Nyarubande ni bo batanze amakuru bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi giterwa n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi kandi ko hari abo bacyekaho kubigiramo uruhare.”

Yakomeje ati: “Mu bikorwa byo gushakisha ababyihishe inyuma, haje gufatwa abantu babiri, umwe muri bo wafatanywe ibizingo bitatu by’insinga z’amashanyarazi n’izindi zireshya na metero 78 yari abitse iwe mu rugo, mu gihe umuturanyi we bamusanganye izireshya na metero 12 z’uburebure.”

Imibare igaragaza ko intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa Kabiri nyuma y’Intara y’Amajyepfo mu kugira umubare munini w’abafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo ku ijanisha rya 26% kuva uyu mwaka watangira. Polisi imaze kugaruza byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zirenga metero ibihumbi 13 mu gihugu hose.

SP Mwiseneza yashimiye abatanze amakuru yatumye abacyekwa bafatwa, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho no gutanga amakuru igihe babonye  ababyangiza.

Yongeye kuburira abakomeje kwishora mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi n’imiyoboro y’amazi ko batazatinda kubona ko bibeshye kuko ibikorwa byo kubafata byakajijwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage.

Abafashwe n’insinga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bacyekwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!