Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi:Haravugwa urupfu rw’umukecuru w’imyaka 69 bikekwa ko yanizwe

Intara y’Amajyepfo Akarere ka Kamonyi ,mu Murenge wa Rukoma haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukecuru w’imyaka 69.

Ubuyobizi bw’Umurenge wa Rukoma buvuga ko abantu bataramenyekana banize umukecuru witwa Mukarosi Rosalie w’imyaka 69 y’amavuko baramwica.

Mukarosi Rosalie yari atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandela Innocent yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urupfu rutunguranye rw’uyu mukecuru ko rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki  ya 19/10/2023.

Gitifu Mandela avuga ko bakimara kumenya ayo makuru bihutiye kujyayo, bahageze basanga abo bagizi ba nabi bamwishe bahita bagenda.

Yagize ati:”Amakuru twayahawe n’umuntu umukamira inka, dutegereje ko inzego z’ubugenzacyaha zihagera kugirango zikore iperereza.”

Mandela avuga ko uyu mubyeyi yibanaga kandi  ko nta mwana yigeze abyara.

Gitifu Mandela avuga ko mu minsi ishize,uyu mukecuru yagurishije ikimasa cye kubera ko ari umworozi,bigakekwa ko bamwishe ari ayo mafaranga bari baje bakurikiye.

Yakomeje avuga ko byose bizamenyekana ari uko inzego z’ubugenzacyaha zikoze iperereza.

Mandela avuga ko we n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage,babasaba gutangira amakuru ku gihe,banahumuriza abatuye uyu Mudugudu wa Kigarama.

Umurambo wa Mukarosi Rosalie ukaba wari ukiri aho mu rugo iwe, mugihe inzego z’ubugenzacyaha zari zitarahagera.

Muri uyu Murenge kandi abagizi ba nabi baraye batemye DASSO witwa Ndayizeye François,bamukomeretsa ikiganza bashaka kumwambura telefone.

Mu byumweru bibiri bishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude n’Inzego z’Umutekano basuye abaturage bo muri uyu murenge bababwira ko bagiye guhangana n’abiyita Abahebyi bitwaza intwaro gakondo n’amabuye bagatera inzego z’umutekano amabuye.

Src: umuseke

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU