Home AMAKURU FARDC irashinjwa kugaba ibitero ku ngabo za EAC
AMAKURU

FARDC irashinjwa kugaba ibitero ku ngabo za EAC

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe bakorana ndetse n’abancacuro barashinjwa n’umutwe wa M23 kugaba ibitero ku ngabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (EACRF).

Amakuru yo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023, avuga ko ingabo zo muri Uganda zagabweho igitero, byabaye ubwo Wazalendo irwanya M23 yategaga igico bikarangira kiguyemo izi ngabo.

Ibi byabereye mu bilometero bibarirwa muri bitanu uvuye ahitwa Rutshuru ugeze ahitwa Rukoro.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 (ishami rya Politiki) yavuze ko bamagana bivuye inyuma kiriya gitero, agira ati: “cyagabwe ku modoka za EACRF i Rukoro, bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa FARDC, FDLR, Abacancuro, inyeshyamba za (Wazalendo) na FDNB (ingabo z’u Burundi).”

Kugeza ubu EAC cyangwa Leta ya Congo ntacyo baratangaza kuri iki gitero ngo hamenyekane niba hari ingabo za Uganda zakiguyemo.

Mbonimpa Bénjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23, yatangaje anibutsa ko ibi byabaye nyuma y’amasaha 48 izi zingabo zitegujwe kuraswaho nyuma y’uko Wazalendo izishinje gukorana n’uriya mutwe.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!