Umuryango w’Abibumbye, ONU, wabwiwe n’igisirikare cya Israel ko buri muturage wese uba mu majyaruguru y’agace ka Wadi muri Gaza, agomba kuba yavuye muri ako gace mu gihe kitarenze amasaha 24 ari imbere nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa ONU .
Uwo muburo wa Israel watanzwe mbere gato ya saa sita z’ijoro (00:00) ku isaha yo muri Gaza ni Yeluzamu.
Mu itangazo,ONU yagize iti:”Umuryango w’Abibumbye ufata ko bidashoboka ko uko kugenda kubaho hatabayeho ingaruka mbi ku baturage “
Israel imaze iminsi yitegura ku gaba igitero cyo ku butaka,ikusanya Abasirikare,imbunda za rutura n’ibifaru ku mupaka wa Gaza.
Israel ikomeje gukora ibitero by’indege kuri Gaza guhera kuwa Gatandatu ubwo intagondwa za Hamas zivuye muri Gaza zagabaga igitero gitunguranye kuri Israel.
Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera, bimaze kwica abarenga 1400, muri Gaza nk’uko bivugwa n’abategetsi bo muri Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine.Israel yanafunze umupaka wa Gaza,ibuza ko hinjizwa imodoka na Peteroli n’ibiribwa.
Abantu barenga 1300 biciwe muri icyo gitero, cya Hamasi muri Israel cyo ku rwego rutari rwarigeze kubaho,naho Abantu 150 barashimuswe na Hamas.