Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Ubushyamirane hagati ya Hamas na Israel bumaze guhitana abasaga 1000-Menya byinshi kuri iyi ntambara

Nyuma y’uko umwuka mubi hagati y’umutwe wa Hamas na Israel wongeye kwaduka, kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa 09 Nzeri 2023, harabarurwa ko kumpande zombie hamaze gupfa abagera 1100.

Umutwe wa Hamas, watangiye igitero ku gihugu cya Israel, kuri uyu wa Gatandatu taliki 07/10/2023.

Igisrikare cya Israel, ntabwo cyarebereye, cyahamije ko kugeza ubu nibura mu bice bitandukanye birindwi, byo mu magepfo ya Israel, igisirikare gikomeje guhangana kirasana na Hamas, aho mu masaha nibura 36, imirwano itangiye, ibisasu birimo guturuka muri Gaza, byitura mu majyepfo ya Israel.

Umuryango w’abibumbye, ONU, watangaje ko kuri ubu abasivile basaga 123000, bamaze guta ibyabo bahunga ibisasu bya Israel birimo guterwa mu byaro bya Gaza, aho abagera 74000 bahungiye mu mashuri.

Ibitaro byo muri Gaza byamaze kuzura inkomere, aho binafite ingorane zo gukora kuko umuriro w’amashanyarazi ugenda ucikagurika, ndetse ONU, ihamya ko aho Gaza irahura umuriro, hangiritse ku buryo hasigaranye iminsi ibarirwa ku ntoki hagikora.

N’ubwo hatatanzwe imibare nyakuri, ibihugu bitandukanye, byatanze amakuru ko abaturage babyo bishwe, bagakomeretswa, abandi bagashimutwa, byose bishinjwa, umutwe wa Hamas.

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zishyize ubwato rutura bugwaho indege, kandi  zigatangaza ko ziteguye gutanga izindi ntwaro, umutwe wa Hamas, wavuze koi bi ari ubushotoranyi.

Leta zunze Ubumwe za Amerika, ngo yiteze ko bitarenze amasaha 48, ingabo za Israel, zikora igitero cyo ku butaka zikinjira muri Gaza.

Mu burazirazuba bwo hagati, ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byazamutse cyane, mu rwego rwo gutinya ko iyi mirwano iza gukoma mu nkokora ubucuruzi bwabyo.

Mu busanzwe, buri mwaka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zoherereza igihugu cya Israel, agera kuri miliyali z’amadolali nk’inkunga. Iki kikaba ari cyo gihugu cyakira inkunga nini ku isi ivuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uretse kohereza ubwato rutura  bw’intambara, hafi ya Gaza, mu Nyanja ya Mediterane, bwa USS Gerald R.Ford, bureshya na metero 337, z’ubugali, metero 71, z’ubujyejuru, ngo Washington, igiye guha amasasu n’izindi ntwaro, leta ya Israel.

N’ubwo imibare y’inkomere, abapfuye n’abavuye mu byaho ku ruhande rwa Israel, ikomeza kugirwa ubwiru, igisirikare cyahishuye ko abapfuye bakomeza kwiyongera kuko inkomere ari nyinshi.

Mu mashusho yatambutse ku cyumweru nijoro, Jonathan Conricus, umuvugizi w’igisirikare cya Israel, yavuze ko uyu ari umunsi mubi mu mateka yose ya Israel kuva ibayeho, ati’’Nta na rimwe mu mateka kuva Israel yabaho, twigeze tugira umubare w’abayisiraheri ungana gutya, bishwe n’igitero kimwe, mu gikorwa cy’umwanzi ku munsi umwe.’’

Mu gihe imirwano ikomeje, igisirikare cya Israel, gihamya ko cyazahajwe bikomeye, aho kugeza ubu abasirikare b’inkeragutabara basaga 110,000, baryamiye amajanja kuko bashobora kwitabazwa igihe icyo ari cyo cyose mu majyepfo ya Israel.

Ubukana bwa Hamas, bwakomeje gukemangwa, aho Iran, itungwa agatoki kuba yaba ifasha Hamas, ibintu bateye utwatsi n’abahagarariye Iran mu muryango w’Abibumbye.

‘’Duhagaze ku ruhande rwa Parestine, ariko ntabwo turi mu bikorwa byayo,kuko birimo gukorwa na Palestine ubwayo.’’-Amagambo ari mu itangazo ry’abahagarariye Iran, mu muryango w’abibumbye, ryasohotse ku cyumweru.

N’ubwo bavuga gutya, hari amakuru, avuga ko Hamas, yavuze imyato Iran, ivuga ko ubufasha bwayo bwatumye ikubita ahababaza Israel mu bitero byo mu mpera z’iki cyumweru.

Guhera ku wa Gatandatu, ibisasu bya Hamas, byabashije guca mu rukuta rw’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Israel, buzwi nka Iron Dome, ubusanzwe rutavogerwaga.

N’ubwo bimeze gutya, Igisirikare cya Israel, cyavuze ko uru rukuta rw’ubwirinzi, rwabashije gukumira bimwe mu bisasu, mu kazi gakomeye rwakoze, rwaje kugamburuzwa, maze ibisasu ibihumbi bya Hamas, bibasha kurucamo.

Byitezwe ko umujinya wa Israel, ushobora gushyira mu icuramurindi agace ka Gaza mu gihe igisirikare kiba kihimuye.

Uretse kuba haba isibaniro rw’imirwano, ngo urugomero rw’amashanyarazi rwatangaga umuriro muri Gaza rurabura gato ngo ruhagarare, kuko ngo kubona ibitoro bituma rukora bizabura inzira binyuramo, nk’uko ONU, yabihamije mu itangazo ku Cyumweru, taliki 8 Ukwakira 2023.

Aka gace ka Gaza, gatuwe n’abasaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atatu(2300000), ubuzima bwabo burahita bujya mu kaga kuko ubufasha buba buhagaze.

Amashanyarazi ya Gaza, arahurwa muri Israel, kuva ku cyumweru, hagendewe ku itegeko rya minisiteri y’intebe, ya Israel, iki gihugu cyafungiye umuriro Gaza, byahumiye ku mirari, kuko n’ubundi abaturage ba Gaza, bari basanzwe babona amashanyarazi biyushye akuya.

Hamas, nk’umutwe w’indwanyi ziyitirira idini ya Islam wo muri Palestine, ni wo uyobora Gaza kuva muri 2007, uhamya ko uba mu ntambara ihoraho na Israel.

Ibihugu nka Israel, Leta Zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza, n’ibihugu by’umwe bw’Uburayi muri rusange, bifata Hamas, nk’umutwe w’iterabwoba. Iran yagiye ishinjwa kenshi guha Hamas intwaro, amahugurwa n’amafaranga.

Iyi Hamas, ihamya ko mu ndwano zayo, iharanira uburenganzira bw’abatuye Palestine, aho bashinja Israel bahanganye kurenganya, no kwigarurira ubutaka bwa Palestina ku mbaraga.

Gaza, ubusanzwe ni agace k’ubutaka kegereye inyanja ya Mediterane, kakaba gafite ubugari bwa km 41, n’ubugari bwa Km 10, kakaba gatuwe n’abaturage miliyoni ebyiri na Magana atatu.

Mu burengerazuba hari inyanja ya mediterane, mu majyepfo, hari Israel na Misiri.

Israel, ni yo ubusanzwe igenzura ikirere n’inkombe bya Gaza, ikanagenzura ibyinjira n’ibisohoka muri aka gace. Misiri nayo ikagenzura ibyinjira n’ibisohoka ku mupaka bahana na Gaza.

Abatavuga rumwe na Israel bahamya ko Gaza, ari yo Gereza ya Israel, ikaba ari yo nini cyane ku isi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!