Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo yafatiye mu cyuho umugabo wari utekeye iwe mu rugo ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Uwafashwe ni umugabo w’imyaka 28, mu Kagari ka Nkuzuzu ko mu murenge wa Bumbogo, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: ”Tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage bo mu kagari ka Nkuzuzu ko hari umuturage ukorera iwe mu rugo ikiyobyabwenge cya Kanyanga, hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze koko basanga ahatekera Kanyanga, bahafatira n’ibikoresho birimo ingunguru nini ayitekeramo, ibijerekani na litiro 360 z’ ibisigazwa bizwi nka merase acanira akabikoramo Kanyanga.”
Amaze gufatwa yiyemereye ko asanzwe akora Kanyanga akayigurisha mu duce dutandukanye, ibyo ayikoramo akaba abikura mu nganda zikora isukari avuga ko abishyiriye amatungo.”
SP Twajamahoro yashimiye abaturage batuye muri kariya kagari batanze amakuru, asaba n’abandi kujya bihutira kuyatangira ku gihe, igihe babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge uretse kubangiriza ubuzima, ari na byo usanga biba intandaro y’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abagore n’abana b’abakobwa, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye, abasaba gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu kubirwanya.
Ibiyobyabwenge yafatanywe byangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, nyirabyo ashyikirizwa Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bumbogo kugira ngo iperereza rikomeze.
Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.