Umujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Rusororo mu kagari ka Mbandazi amarushanwa y’umupira wamaguru yateguwe n’umuryango FPR-Inkotanyi ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023 yasojwe banakomoje kuba Perezida Paul Kagame, akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Mu rwego rwo kwishimira imiyoborere myiza ya RPF-Inkotanyi no gushyira amabanyamuryango bashya muri sisiteme y’umuryango FPR-inkotanyi, tariki 01 Ukwakira 2023 habaye imukino ya nyuma w’umupira w’amaguru yahuje imidugudu igize akagari ka Mbandazi ariyo Mugeyo,Samuduha,Cyeru,Kataruha, Karambo, na Rugarama.
Aya marushanwa yaranzwe no gushima ibikorwa FPR-Inkotanyi imaze kugeza ku baturage muri aka kagari ka Mbandazi.
Bimwe mu byo abaturage bashima FPR-Inkotanyi yabagejejeho birimo umutekano urambye, ibikorwa remezo bitandukanye bafite aho mu kagari nk’umuriro w’amashanyarazi,uruganda rwa Ruliba, rutunganya amatafari, ruri kubakwa aho rukomeje guha abaturage benshi imirimo bakiteza imbere.
Si ibi gusa, kuko hari amashuri abiri bafite abanza n’ayisumbuye aho umwana yiga amashuri abanza mu kigo cya EP Mbandazi agakomereza muri GS Cyeru,ndetse hose hari amashuri y’Incuke, umwana ntadindizwe no kwiga kure cyangwa kubuzwa amahirwe yo kwiga kubera ubushobozi.
Chairman wa Mugeyo Ndagijimana Jean Pierre watsinzwe ku mwanya wa gatatu atsinzwe na Samuduha, amakuru yahaye UMURUNGA.COM yashimye ibikorwa FPR-Inkotanyi ikora mu gushimisha abanyamuryango bayo ndetse n’abandi baturarwanda muri rusange, ati:”Njyewe ndashimira umuryango FPR-Inkotanyi kuba ihora itegura ibikorwa bihuza abanyamuryango bayo ndetse ntiheze n’abandi bose “
Yakomeza asaba ko amarushanwa y’imiyoborere myiza yarenga akagari ka Mbandazi kandi bigahoraho, kuko biha Abanyarwanda ibyishimo.
Komiseri w’Imiyoborere myiza mu kagari ka Mbandazi, Twagirumwami Jean Paul, mu ijambo rye, yashimiye imidugudu yose yitabiriye aya marushanwa yemeza ko ibyiza FPR-Inkotanyi yagezeho bigera kuri bose,aho ikipe yose yitabiriye amarushanwa iza guhembwa
Rutinywa Jean Paul, mu izina ry’Abanyamuryango ba FPR-inkotanyi muri Mbandazi bari bitabiriye, yavuze ko bashimishijwe n’ijambo rya Nyakubahwa Chairman wa RPF Paul Kagame kuba yaremeye ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda itaha aho bamwijeje ko bazamutora ijana ku ijana.
Chairman wa FPR-inkotanyi mu kagari ka Mbandazi, Ntakirutimana Thacien, yakomeje ashimira abanyamuryango ba FPR-inkotanyi mu kagari, avuga ko mu izina ry’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bashimira Nyakubahwa Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku cyemezo cyiza yafashe avuga ko Mbandazi igomba kuba iyambere mu kuzamutora ijana ku ijana.
Umushyitsi mukuru, RUSIMBI Charles, ushinzwe ubukangurambaga mu muryango RPF mu mujyi wa Kigali, muri Komisiyo y’imiyoborere myiza yakomeje ashimira abanyamuryango ku byiza bamaze kugeraho ndetse no kubibungabunga bikaramba.
Umushyitsi mukuru yemereye abanyamuryango ko bagiye gutegura amarushanwa y’Abari n’Abategarugori.
Abaturage ba Mbandazi bishimye cyane
Nyuma yo kubwirwa inkuru ko Chairman Paul Kagame yemeye ko aziyamamaza bacishimemo akadiho barabyina bati:”tuzamutora ijana ku ijana” ni ubukangurambaga bwaranzwe ni ibyishimo.