Harerimana Joseph wamamaye ku izina rya Yongwe, yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB akurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Apôtre Yongwe, ngo yatawe muri Yombi kuri iki cyumweru taliki 1 Ukwakira 2023.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ntabwo yasobanuye neza inzira Yongwe, yanyuzemo yihesha ikintu cy’undi ku buriganya, mu rwego rwo kwirinda ko byabangamira iperereza rigikorwa.
Yagize ati”Ibimenyetso biracyari gukusanywa kugirango dosiye ye itunganywe ishyikirizwe ubushinjacyaha. “
Harerimana Joseph, wamamaye kuri YouTube, no kwigisha ijambo ry’Imana nka Yongwe, Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB, Kimihurura, mu karere ka Gasabo.
Apôtre Yongwe, ukunda kwigamba ko asengera abantu bakamuha amaturo akayarya, nabo bakabona umugisha, yicuza kuba atarayariye mbere hose Kigali itaraguka ngo igere no hakurya ya Nyabarongo.
UMUSEKE, dukesha iyi nkuru, wanditse ko hari amakuru amaze iminsi ko uyu Yongwe afitanye ibibazo n’abo bakorana ubucuruzi.
Hari abantu bakomeje kugenda batabariza ab’intege nke, boroshye mu mutwe, bavuga ko Yongwe, n’abandi nka Yongwe bitwikira ijambo ry’Imana bakabacucura utwabo.
UMUSEKE, ngo wamenye ko uretse abanyamakuru bakora ku kinyamakuru cya Yongwe, Yongwe TV, bamureze ko yabambuye, ikiyongeye ho ngo uyu ukunze kuvuga ko ari umukozi w’Imana, inzu iyi Televiziyo ye ikoreramo, yaba amaze amezi menshi atishyura ikode.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwibukije abanyarwanda kwitwararika, bakirinda kugongana n’amategeko, mu kazi kabo ka buri munsi.
N’ubwo bimeze bityo ntabwo haramenyekana icyo azira nyakuri n’inzira byanyuzemo ngo akigereho.
Yongwe ahamwe n’icyaha yafungwa hagati y’imyaka 2 cyangwa 5.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya, (Escroquerie), giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.