Kloop wa Liverpool yiseguye ku bafana

Mu mukino waraye ikipe ya Liverpool n’ikipe ya Tottenham, ikipe y’umutoza Jurgen Kloop byarangiye itsinzwe ibyatengushye abafana umutoza wa Liverpool akabiseguraho.

Amakipe yombi yari yabukereye

Ni umukino w’ishiraniro wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, aho Tottenham na Liverpool byasabwaga kwisobanura.

Ni umukino wagaragayemo guhangana cyane, igice cya mbere kirangira amakipe aguye miswi ari igitego 1-1.

Igitego cya Tottenham cyinjijwe na Min Son, cyaje kwishyurwa na Gakpo ku munota 46′.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yokomeje guhatana no kunaniranwa, gusa Liverpool ntiyaje kugubwa neza n’umunota wa 96, kuko ku gitutu cya Tottenham, umukinnyi myugariro wa Liverpool Joel Matip yitsinze igitego cyahesheje intsinzi Tottenham ya 2-1.

Umutoza Jurgen Kloop, yatangaje ko bababajwe nabyo, ati”Uyu si wo musaruro twari twiteze, turatengushywe. Mwakoze kuza kudushyigikira, mutwihanganire, turizera ko ubutaha bizagenda neza, muzatube hafi ”.

Muri uyu mukino, ku munota wa 26 gusa umukinnyi Curtis jones, wa Liverpool yirukanywe mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku.

Muri uyu mukino kandi, Gakpo, wari watsindiye igitego Liverpool, yaje kuwuvunikiramo.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *