Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali:Ahaherutse kubera impanuka ikomeye, yongeye kuhabera, impamvu Gitifu arayivuze

Kigali:Ahaherutse kubera impanuka ikomeye, yongeye kuhabera, impamvu Gitifu arayivuze

Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, umushoferi yabuze feri ahitamo kugonga umukingo imodoka yari atwaye irashwanyagurika.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa gatanu Taliki 29 Nzeri 2023, ibere ahitwa Ryamakomari-Ruhango.

Uwo mushoferi wari atwaye imodoka ifite Plaque RAB 366 H, akaba yahise ajyanwa kwa Muganga.

Ntirushwa Christophe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, yavuze ko uyu mushoferi ubwo yaburaga feri yahisemo kugonga umukingo imodoka igahita ishwanyagurika.

Ati “Uwo mushoferi akomereka byoroheje ahita ajya kwa Muganga, imodoka yo yangiritse cyane bikomeye, ntacyo yaramuye rwose.”

Gitifu Ntirushwa Christophe yasabye abatwara imodoka kujya bitondera aho hantu, avuga ko hagendeka neza, ariko hateza Impanuka.

Ati “Iyo warangaye kandi wongeje umuvuduko, mu gihe uva aho hantu uhita ujya mu ikorosi, guhinduranya imiterere y’umuhanda iyo utahamenyereye birakugora, ari nabyo bikomeje guteza impanuka.”

Muri uyu mwaka wa 2023, aha hamaze kubera impanuka 3 harimo iyahabereye mu gihe gishize ikomeye yahitanye abantu 6.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!